Burera: Urubanza rw’abaregwa kwica umucuruzi Habimana Sostène rwasubitswe

Urubanza rw’abagabo bane, abasivili batatu ndetse n’umusilikare umwe, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène, rwasubitswe nyuma yo gusanga umwe muri abo bagabo adafite umuburanira imbere y’amategeko. Ruzasubukurwa tariki 20/11/2013.

Batatu b’abasivile bambaye imyenda y’icyatsi kibisi naho umusilikare yambaye gisilikare, baburanishijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 07/10/2013, imbere y’imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, kuko ariho hakorewe icyaha.

Abagabo bane aribo Harerimana Eric, umucuruzi Habumuremyi Alphonse, Nzita Sisi ndetse n’umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure, nibo baburanishijwe, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène, wapfuye arashwe tariki 15/01/2013.

Abo bagabo bazanywe mu modoka ya Military Police. Batatu bari bambaye imyenda y'icyatsi kibisi naho umusilikare yambaye imyenda y'abasilikare. Aha bari bavuye kuburanishwa.
Abo bagabo bazanywe mu modoka ya Military Police. Batatu bari bambaye imyenda y’icyatsi kibisi naho umusilikare yambaye imyenda y’abasilikare. Aha bari bavuye kuburanishwa.

Harerimana ashinjwa kuba ariwe warashe umucuruzi Habimana, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG. Umucuruzi Habumuremyi we ashinjwa kuba ariwe wahaye ikiraka Harerimana cyo kwica uwo mucuruzi mugenzi we. Nzita ndetse n’umusilikare Sgt Ayishakiye ni abafatanyacyaha.

Muri urwo rubanza, rwaburanishijwe n’urukiko rwa gisilikare, haje kugaragara ko Harerimana adafite umuburanira imbere y’amategeko (Avocat). Harerimana yavuze ko kuba atamufite ari ukubera amikoro make.

Ibyo bitumye umucamanza ahagarika urubanza maze babanza kwiga kuri icyo kibazo. Nyuma urubanza rwaje gukomeza ariko umucamanza avuga ko rusubitswe kuko basanze Harerimana yari yaramenyesheje mbere ikibazo cye kandi akaba abyemererwa n’amategeko.

Bamwe bari bahagaze ku ntebe kugira ngo bakurikirane neza urwo rubanza.
Bamwe bari bahagaze ku ntebe kugira ngo bakurikirane neza urwo rubanza.

Umucamanza yahise asaba Harerimana ndetse n’abandi baregwa, kurebera hamwe indi tariki urwo rubanza rwasubukurirwaho maze bemeza itariki ya 20/11/2013, saa tatu za mu gitondo, ku murenge wa Cyanika.

Urupfu rw’umucuruzi Habimana

Umucuruzi Habimana Sostène yarasiwe muri Santere ya Kurwibikonde, mu karere ka Burera, ku mugoroba wa tariki 15/01/2013, ubwo yari avuye ku mupaka wa Cyanika agana inzira ya Musanze, ari mu modoka ye ya FUSO, yikoreye amasaka yari akuye muri Uganda.

Ubwo yaraswaga yahise apfa ako kanya, abandi bantu babiri yari atwaye mu modoka barakomereka bajyanwa kwa muganga.

Nyuma y’umunsi umwe, bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mucuruzi, aribo Harerimana na Habumuremyi, bahise batabwa muri yombi berekwa abaturage.

Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO.
Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO.

Ubwo batabwaga muri yombi, Harerimana utuye mu murenge wa Cyanika, yahise yemera icyaha. Yavuze ko yarashe Habimana yahawe ikiraka n’umucuruzi Habumuremyi wakoranaga ubucuruzi na Habimana.

Harerimana akomeza avuga ko Habumuremyi yari yamwemereye kuzamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 mu gihe azaba yishe Habimana.

Umucuruzi Habumuremyi, wahaye ikiraka Harerimana cyo kwica Habimana, avuga ko icyatumye afata umugambi wo kwicisha Habimana ari uko hari amafaranga yari amurimo atamwishyuraga.

Ubwo Harerimana na Habumuremyi batabwaga muri yombi bemeye icyaha.
Ubwo Harerimana na Habumuremyi batabwaga muri yombi bemeye icyaha.

Habumuremyi, utuye mu murenge wa Cyanika, yavuze ko yari afatanyije ubucuruzi bw’amasaka na Habimana ndetse n’undi mucuruzi witwa Maniriho Innocent.

Ngo bashyize hamwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu yo gukora ubwo bucuruzi ngo ariko baza kutumviraka, yigira inama yo kwicishamo umwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka