Ararega akarere ka Ruhango kuko ngo kanze kumwishyura isambu kubatsemo isoko

Medard Munyaneza utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa 09/10/2013 yagejeje ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga arega akarere ka Ruhango kubera isambu y’umuryango we yubatswemo isoko ntiwahabwa ingurane.

Munyaneza avuga ko ikibazo cye cyatangiye mu mwaka wa 2005, ubwo icyahoze ari akarere ka Kabagari kari kayoboye na Vedaste Mugemanyi, ubu ni mu karere ka Ruhango kabamburaga isambu yabo ingana na hegitari imwe n’igice maze kakahubaka isoko ry’amatungo, batabagishije inama ndetse nta n’ingurane babahaye.

Uyu mugabo ngo yabajije impamvu banyazwe isambu yabo, akarere kamutumyeho uwari umuyobozi wungirije w’akarere wari ushinzwe ubukungu muri ako karere witwa Lucy Mukamurenzi maze ababwira ko bazabishyura.

Byaje kugeraho habaho impinduka akarere kaba aka Ruhango ikibazo cyabo kitarakemuka nabwo bakomereza gukurikirana ikibazo cyabo kuri ako karere gashya ka Ruhango none kugeza magingo aya nta kirakemuka.

Iyi sambu bambuwe yari iy’umusaza witwaga Mpamo umaze igihe yarapfuye ariko akaba yarasize abamukomokaho, abagera muri barindwi akaba aribo bari kuburana iyi sambu bahagarariwe n’uyu Munyaneza.

Munyaneza avuga ko bakomeje kubaza ikibazo cyabo akarere ariko ntikagira icyo kabasubiza.

Maze mu mwaka wa 2008 afata icyemezo cyo kwandikira umuyobozi w’akarere ka Ruhango, ariko nawe akomeza kumwirengagiza kuko ntacyo yamusubizaga kugeza ubwo umukuru w’igihugu yazaga muri aka karere mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2009.

Munyaneza ararega akarere ka Ruhango kubera isambu y'umuryango we.
Munyaneza ararega akarere ka Ruhango kubera isambu y’umuryango we.

Munyaneza ati: “nagiye kubaza ikibazo ndi uwa kane, uwitwa Patrick; executive wari uwa Kabagari na executive Erneste wari uwa Bweramana icyo kibazo bari bakizi baransanga barambwira bati ‘dore ibibazo bimereye nabi mayor’ kandi koko yari afite ibibazo byinshi byamumereye nabi. va ku murongo tugiye kubivigira imbere y’uyu muyobozi wo muri perezidansi abyumva’”.

Uyu musaza Munyaneza akomeza avuga ko nyuma ikibazo cyakurikiranwe nk’uko bari babyemeranijwe, kuko ngo komisiyo y’ubutaka ku rwego rw’igihugu yaje bakayereka aho hantu barimbuye ibiti bakahashyira isoko ndetse banasanze hari ibimenyetseo byerekana ko hari hateye ishyamba rikuze kuko ibiti baharimbuye babigabije abaturage babitwikamo amakara kikaba aricyo gihembo akarere kahaga abakoraga aho.

Iyi komisiyo ije yabaze ibiti bishobora kuba byari biteye kuri ubu butaka basanga bifite agaciro ka Miliyoni 111 zirenga z’amanyarwanda.

Akarere ka Ruhango ngo ntikishimiye iki cyemezo cy’iyi komisiyo ndetse no gukomeza gutitirizwa n’aba baturage bavuga ko barenganijwe maze koherezayo komisiyo yabo y’iterambere bavuga ko yaje ibogamye kuko yababariye ko ubu butaka n’ibikorwa byariho byatwara amafaranga angama na miliyoni ebyiri zirengaho amafaranga make gusa z’amanyarwanda.

Munyaneza ati: “mu by’ukuri ntituzi uburyo aya mafaranga bayabaze, ntibigeze baduhamagara ngo twumvikane, ntibigeze bakurikiza amategeko ya expropliation, ibyo rero nibyo byatumye tubajyana mu rukiko”.

Avuga ko mbere yo kubajyana mu nkiko bari babanje gutakambira inzego zinyuranye harimo n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo ndetse na njyanama y’akarere ka Ruhango. Iki kibazo cye kandi ngo yanakigejeje ku muvunyi mukuru wari Tito Rutaremara ngo nawe wagaragaje ko uyu muryango warenganye.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/10/2013, uwunganira akarere ka Ruhango mu nkiko, yagaragaje ko uyu mugabo Munyaneza adakwiye kugeza ikirego cye mu nkiko kuko amategeko ateganya ko utishimiye ingurane yabariwe, ajuririra urwego rw’intara mbere yo kujya mu nkiko nyamara Munyaneza avuga ko babikoze.

Uwunganira akarere akomeza avuga ko umuryango uyu mugabo ahagarariye ngo utigeze ugira ikibazo ku ngurane bahawe ndetse ngo ikigaragara ni uko uyu mugabo atigeze atumwa kuko nta cyamezo (Procuration) afite nyamara Munyaneza byagaragaye ko icyo cyamezo yari agifite yemererwa n’umuryango we kuwuhagararira.

Ahubwo muri iki cyangombwa amakosa yarimo ni uko hariho abantu bapfuye aho kugingo bashyireho ababakomokaho, umuyobozi w’urukiko yasabye ko uyu muryango wabanza ugashaka icyemeza ko aba banditswe kuri iki cyemezo bapfuye ndetse ko banakomoka kuri Mpamo nyiri isambu. Ndetse n’ababurana nabo bakagaragaza amasano bahuriraho n’uyu Mpamo.

Urubanza rwasubitswe kugeza ibi byemezo byose bibonetse, rukazasubukurwa ku itariki ya 06/11/2013.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko akarengane kazashira ryari rwose kuki ubuyobozi bumwe na bumwe bw’uturere bukomeza gupfobya abaturage kweri ubwose uwo muryango ntabwo mwumva ko ufite ukuri ariko bagakomeza kwitwaza ko ari abayobozi bakarenganya abantu?Imana nibagaragaza bazaseba.bitonde ejo bashobora kubuvaho.

Jean de la paix yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

uyu muturage niba arenga akarere Ka Ruhango kagire vuba kugirango kamurenganure, kuko igihe cyose akibabaye ari amakise yakozwe n’abayobozi b’akarere

viviane yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka