Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina akwiye gukurikiranwaho ibyaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nka gatozi, kuko ari we wari umuyobozi wawo akaba n’umuterankunga.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike buri muri za gereza, Ubucamanza bw’u Rwanda bwamaze gutunganya amadosiye 917 ku byaha byakozwe n’abakiri bato, ndetse butanga n’amatariki bagomba kwitabira inkiko.
Urubanza ku rupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika, rwoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou tariki ya 13 Mata 2021.
Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo muri iki cyumweru rwahamije ibyaha abari Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), ruhita rutegeka ko bafungwa imyaka itandatu (6) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije (...)
Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina yemeye ko umutwe yari ayoboye wa MRCD-FLN wakoze ibyaha by’iterabwoba byaguyemo abantu icyenda anabisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha burashinja Paul Rusesabagina ibyaha icyenda birimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Iki cyaha yacyemereye urukiko rw’ibanze ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yavuze ko ubwe yatanze ibihumbi makumyabiri (20,000) by’ama Euro kandi akaba buri kwezi yari afite ayo (...)
Umuturage wo mu Karere ka Muhanga witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney, arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura nyuma y’uko umutungo we wa Miliyoni 45 z’Amafaranga y’u Rwanda ugurishijwe kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda muri cyamunara.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruhanishije igifungo cy’imyaka 25 Maj Habib Mudathiru n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (utarafatwa).
Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.
Umutangabuhamya Habiyaremye Noel avuga ko yakoranye na Rusesabagina guhera mu mwaka wa 2006 kugera 2009 bashakisha uko batera u Rwanda ndetse akaba yaramutumye i Burundi gushakisha inzira n’ubundi bufasha bwa gisirikare.
Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wa Kaminuza ya DePaul yo muri Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuryango witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation utari ugamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa Mbiri n’igice z’amanywa, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano (...)
Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.
Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi.
Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rusubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, kubera ibura rya bamwe mu bunganizi mu mategeko, rubategeka ko baboneka mu iburanisha ry’ejo.
Ubushinjacyaha n’umwunganizi wa Nsabimana Callixte barasaba urukiko gufatira ibihano umwunganizi wa Paul Rusesabagina kubera gushaka gutinza urubanza nkana.
None ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya mipaka, rwemeje ko Paul Rusesabagina akomeza kuburana afunze.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera impamvu zikomeye zishingiye ku byaha aregwa.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gutanga Miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibyaha byahamye Umunyekongo Bosco Ntaganda. Abagizweho ingaruka n’ibyaha byahamye uwo Ntaganda wahoze ayobora inyeshyamba, harimo abana bashyizwe mu gisirikare (child soldiers), abafashwe ku ngufu (...)
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yahishuye uko yamenyanye na Paul Rusesabagina n’uko yacuze umugambi watumye afatirwa i Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021 nibwo hari hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Paul Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi. Ni urubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza.
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yavuze ko kuzana Rusesabagina Paul mu Rwanda yabitewe n’agahinda yatewe n’intimba y’abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ingaruka z’ibitero by’umutwe w’iterabwoba Rusesabagina yayoboraga.
Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze gukuraho icyemezo gifunga Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, we yakomeje avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa, ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 rwasuye gereza ya Mageragere aho afungiye rumusabira kongererwa amasaha yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa na mudasobwa.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, Rusesabagina akaba yasabye guhabwa igihe cyo kwitegura kuburana.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, aho ari kuburana ku byaha bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.
Babiri mu bareganwa na Paul Rusesabagina basabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ko barekurwa by’agateganyo kubera ko biyemerera icyaha.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwanzuye ko ruzasubukurwa urubanza rwa Paul Rusesabagina ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.