#UCL : FC Barcelona yasezerewe, PSG na Dortmund zigera muri 1/2

Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye igeze muri 1/2 cya UEFA Champions League itsinze FC Barcelona ibitego 4-1 mu mukino wa 1/4 wo kwishyura wabereye muri Espagne, Dortmund isezerera Atletico Madrid.

Yari imikino ibiri yo kwishyura yari itegerejwe, nyuma y’imikino ibanza yabaye tariki 9 Mata 2024. Muri Espagne, FC Barcelona yari yatsindiye mu Bufaransa 3-2 yari yakiriye PSG, uyu mukino ntabwo wayihiriye kuko uretse igitego cya mbere yabonye ku munota wa 12 gitsinzwe na Raphinha ku mupira yahawe na Lamine Yamal naho ubundi yarushijwe cyane, dore ko mu gice cya mbere cyonyine yatewe amashoti 11 gusa yarimo abiri agana mu izamu.

Ibi ariko byatewe nanone n’ikarita itukura yahawe myugariro Ronald Araujo ku munota wa 24 bikaba ngombwa ko Lamine Yamal ava mu kibuga hakinjiramo Iñigo Martínez. Uyu yaje kwiyongeraho umutoza we Xavi Hernandez na we wabonye ikarita itukura ku munota wa 56 kubera kutishimira imisifurire, akitotomba.

FC Barcelona yihagazeho igice cya mbere kirangira banganya 1-1 dore ko ku munota wa 40 Bradley Barcola yahinduye umupira, ba myugariro bananirwa kuwukuraho maze Ousmane Dembélé awuterana Joao Cancelo yishyurira PSG ariko mu gice cya kabiri biratandukana.

Muri iki gice FC Barcelona yatewe amashoti 10 yarimo arindwi agana mu izamu yavuyemo ibitego bitatu byatsinzwe na Vitinha ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 54, Kylian Mpappé atsinda ikindi ku munota wa 62 kuri penaliti yari ikorewe Ousmane Dembélé rikozwe na Joao Cancelo.

PSG yakomezaga gusunika, ku munota wa 89 yarangije akazi ubwo Achraf Hakimi yazamukanaga umupira yihuta awuha Kylian Mpappé arobye umupira umunyezamu awukuramo, Marco Asensio awusubizamo umunyezamu awukuramo ugarukira Jules Koundé awukuyeho awutera kuri Inigo Martinez, urongera usanga Kylian Mbappé, atsinda igitego cya kane, umukino urangira ari ibitego 4-1 ,PSG igera muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Ikipe ya PSG muri 1/2 izahura na Borussia Dortmund yo mu rugo yasezereye Atletico Madrid iyitsinze ibitego 4-2 mu gihe umukino ubanza yari yatsinzwe 2-1 ariko ikomeza itsinze ibitego 6-3 mu mikino ibiri. Umukino ubanza ukaba uteganyijwe tariki 30 Mata 2024. Indi mikino ya 1/4 yo kwishyura iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu aho Manchester City yakira Real Madrid banganyije 2-2 mu mukino ubanza, mu gihe Bayern Munich yakira Arsenal na zo zanganyije 2-2 mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza.

Ronald Araujo yahawe ikarita y'umutuku bigora cyane FC Barcelona
Ronald Araujo yahawe ikarita y’umutuku bigora cyane FC Barcelona
Dembélé yatsinze igitego FC Barcelona arishima nubwo yayikiniye
Dembélé yatsinze igitego FC Barcelona arishima nubwo yayikiniye
Xavi Hernandez yahawe ikarita itukura kubera kutishimira ibyemezo by'abasifuzi
Xavi Hernandez yahawe ikarita itukura kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi
Ku rundi ruhande Dortmund yo mu Budage yasezereye Atletico Madrid yo muri Espagne
Ku rundi ruhande Dortmund yo mu Budage yasezereye Atletico Madrid yo muri Espagne
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka