Urukiko rutegetse ko Sano James afungwa by’agateganyo iminsi 30

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, rutegetse ko Sano James wahoze ayobora WASAC afungwa by’agateganyo iminsi 30.

James Sano wahoze ayobora Wasac yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'Agateganyo
James Sano wahoze ayobora Wasac yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’Agateganyo

Uyu mugabo wahoze ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), arashinjwa ibyaha bishingiye ku gukoresha nabi umutungo wa Leta, bigatuma Abanyarwanda batabona amazi meza.

Ibi byaha ashinjwa bihuzwa no kuba hari abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge babuze amazi meza, bikaza kubaviramo kuribwa n’ingona bajya kuvoma ibirohwa muri Nyabarongo .

Kuri uyu wa Kane nibwo Sano James, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu iburanisha, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Sano yakoresheje nabi umutungo wa leta ubwo ikigo yari ayoboye cyishyuraga miliyoni 945.5 Frw y’ubukode bw’inzu bakoreragamo, mu gihe cy’imyaka itatu.

Uku kwishyura ayo mafaranga y’umurengera y’ubukode, ubushinjacyaha bwavuze ko byagize ingaruka zikomeye zirimo kuba bamwe mu baturage bataragezweho n’amazi meza, kubera uko gukoresha nabi ayo mafaranga.

Mbere yo kugezwa mu bushinjacyaha, ubugenzacyaha bwavuze ko iperereza bwakoze ryanagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd, ryo gutegurira no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

Ryagaragaje kandi ko yanatanze ku buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw, ritangwa hatabayeho kugaragaza ibizakenerwa muri icyo gikorwa ari nabyo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

Nubwo Sano yiregura kuri ibi byaha yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko imyanzuro yafataga yabaga yayemeranyijeho n’inama y’ubutegetsi ya WASAC, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bushingiye ku bimenyetso bifatika bufite by’uko ibi byaha Sano yabikoze.

Sano James wakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, yaburanaga ari kumwe na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG).

Kamanzi ashinjwa ko yakoreshaga imodoka ya leta kandi yemererwa amafaranga y’ingendo agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ku kwezi; hakiyongeraho ko yakoresheje imodoka ya leta mu kwikorera imbaho zajyaga aho yubaka i Gasogi.

Mu byaha akurikiranyweho harimo no kugura imashini zitanga umuriro, ‘transformateur’ zaguzwe hejuru y’ibihumbi 100 by’amadolari kandi zitagikoreshwa mu Rwanda.

Kuri ibi byaha haniyongeraho amapoto igihumbi yaguzwe arimo 400 yari agoramye nyuma ikigo ayobora kikayishyura. Nawe yakatiwe n’uru rukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma yo gukatirwa bahawe iminsi 5 yo kuba bajuririye iki cyemezo .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibakurikiranweeee

NDAGIJIMANA JEAN de Dieu yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka