Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga

Urubanza rwa Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD n’abo bareganwa barimo Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe wa FLN na bagenzi babo bareganwa uko ari 18 rwimuriwe mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana na bagenzi babo bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano
Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana na bagenzi babo bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano

Kwimura ahabera urubanza byanatumye iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 ryabereye ku Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo risubikwa kubera impamvu zagaragarijwe abaregwa n’ababunganira mu mategeko.

Urukiko twatangarije abari aho ko rwari ruje gusoma umwanzuro warwo wo kwimurira urubanza mu i Kigali mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali, kandi ko abaregera indishyi batari kubona uko bagera ku Rukiko kubera Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali na Guma mu Karere aho abandi batuye.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakwigizwa mu matariki ya 10 Gashyantare 2021 kuko bwiteguye kuburana, icyifuzo cyanashyigikiwe na Nsabimana Callixte, ariko kikabangamirwa na Paul Rusesabagina wasabye ko urubanzwa rwashyirwa ku wa 17 Gashyantare 2021 ari na byo Urukiko rwahaye agaciro rushyiraho itariki yo kuburana.

Ibindi byatangarijwe mu Rukiko ni uko abaregwa noneho bazaburana imbona nkubone kuri iyo tariki ya 17 Gashyantare ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga saa 08h30’ za mu gitondo, aho kuburanira ku ikoranabuhanga nk’uko byakunze kugenda mu maburanisha yarangiye, ibyo na byo bikaba byanyuze abaregwa.

Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka (MRCD) ashinjwa ibyaha 13 birimo gufasha imitwe irwanya u Rwanda, naho Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN ashinjwa ibyaha 17 na we birimo kurema imitwe y’iterabwoba n’ubwicanyi, ibyaha ahuriyeho na Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN uregwa ibyaha 5 birimo iterabwoba.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka