Umwana wavuzweho gucuruza urumogi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rugereko rwihariye ruburanisha abana rwakatiye umwana w’imyaka 15 igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza urumogi.

Impamvu urukiko rwamukatiye iyi myaka rukayisubika mu gihe cy’imyaka ine rwitaye ku itegeko rigena ko umwana ukiri muto ufite hagati y’imyaka 14 na 18 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igihano yagombaga guhanishwa, uyu mwana akaba yagize amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano yagombaga guhabwa.

Kuba igihano yahawe gisubitswe mu gihe cy’imyaka ine bivuze ko uyu mwana agomba kwitwara neza muri sosiyete mu gihe kingana n’iyo myaka ine, yaramuka akoze irindi kosa agahabwa cya gihano yasubikiwe ndetse kiyongeraho n’igihano cy’iryo kosa yakoze nyuma yo guhabwa imbabazi.

Umwunganizi we mu mategeko Me Niyotwagira Camille yabwiye Kigali Today ko uyu mwana afite imyaka 15, ibi bikaba biteganywa n’amategeko ko umwana uri muri iki kigero, iyo akoze icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko agikurikiranwaho.

Me Niyotwagira avuga ko uyu mwana yavutse ku itariki ya 1/1/2008 afatwa mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2022 ni ukuvuga ko icyo gihe afatwa yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda hagaragaramo ko umwana ufite guhera ku myaka 14 kugera ku myaka 18 iyo yakoze icyaha kiremereye abihanirwa n’amategeko.

Uyu mwana w’umuhungu icyaha cyo gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi akaba yakemeraga agasaba imbabazi ariko akavuga ko yabitumwaga na Se.

Umunyamategeko wunganira uyu mwana, avuga ko baburanye bemera icyaha kandi bakagisabira imbabazi, akaba yishimiye ubutabera bwahawe uyu mwana cyane ko icyaha yakoze yagishowemo n’ababyeyi.

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 54 rivuga ku ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya 14 y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira:

*Igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu.

*Igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka