Rubavu: Bitambitse umuhesha w’inkiko bamubuza kubatereza cyamunara (Video)

Abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo babangamiye cyamunara y’ibagiro ryabo, bavuga ko bataterezwa cyamunara mu gihe ikibazo kikiri mu rukiko.

Imodoka y'umuhesha w'inkiko bayibujije kugenda banga ko ajya guteza cyamunara ibagiro ryabo
Imodoka y’umuhesha w’inkiko bayibujije kugenda banga ko ajya guteza cyamunara ibagiro ryabo

Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 saa yine n’igice nibwo Abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo bahagaze mu muhanda, batangira umuhesha w’inkiko witwa Semajambe Leon wagombaga guteza cyamunara ibagiro ryabo.

Semajambe yashakaga kubikora mu gihe muri ayo masaha nanone mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali harimo habera urubanza ku kirego koperative yatanze cyo guhagarika cyamunara yari iteganyijwe.

Umuhesha w’inkiko Semajambe ntiyashoboye kugera ku ibagiro kuko abaturage bamutegeye mu nzira bamubwira ko adashobora guteza cyamunara ibagiro rya koperative yabo kubera amakosa rwiyemezamirimo yakoranye n’abayobozi ba koperative bakaba bashaka guhombya Abanyamuryango 92 bayigize.

Semajambe watambamiwe n’abaturage yatangarije Kigali Today ko atashoboye guteza cyamunara ibagiro ariko ko cyamunara ayimuriye ku itariki ya mbere Kanama 2019.

Naho mu rukiko rw’ubucuruzi i Kigali ho hemejwe ko urubanza rwo guhagarika cyamunara rugomba kubera i Rubavu.

Urubanza rwa Koperative Dukundumurimo rumaze imyaka itanu aho rwiyemezamirimo yubatse ibagiro kuri miliyoni zibarirwa muri 325 z’Amafaranga y’u Rwanda ndetse isoko rishyikirizwa abagize koperative, ariko nyuma haza kubaho andi masezerano avuga ko koperative izishyura rwiyemezamirimo miliyoni 435 z imirimo yo kubaka ibagiro n’imirimo y inyongera.

Ni ikibazo cyagejejwe mu nkiko ndetse koperative iratsindwa itegekwa kwishyura umwenda.

Abanyamuryango nibwo bagannye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), bakora igenzura basanga hari inyandiko ikoreshwa na rwiyemezamirimo y’impimbano yakozwe n’abari abayobozi ba koperative.

Iyi nyandiko mpimbano ni yo yatumye abubatse iryo soko batabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo babazwe ku by’iyo nyandiko ariko bafungwa basize barahaye akazi umuhesha w’inkiko ushaka guteza cyamunara.

Rwiyemezamirimo KING CONSTRUCTION LTD ihagarariwe na Nzabandora Theogene na Hakizimana Hassan ubu bafunzwe hamwe na Notaire w’umurenge wa Rubavu wemeje inyandiko mpimbano.

Mbanjimbere Faustin na Ndabarasa Clément bari abayobozi ba koperative na bo barafunzwe bakaba bakurikiranyweho kugira uruhare mu gukora iyo nyandiko.

Amafaranga bashaka gutereza cyamunara iryo bagiro ni miliyoni 265, ariko abagize koperative bakavuga ko izo miliyoni zahimbwe.

Reba Video igaragaza uko byagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka