Uturere twahawe komite y’urwego rw’ubutabera izajya ikemura ibibazo by’abaturage

Ikomite y’urwego rw’ubutabera zashyizweho mu turere ngo zizajya zunganira uturere mu gushakira ibisubizo ibibazo biba bitarakemutse hagamijwe gufasha abaturage kudasiragira hirya no hino bashaka ubutabera.

Mu mpamvu zatumye komite nk’izi zitekerezwa ngo ni uko abaturage bakunze kugaragaza ibibazo byabo mu gihe basuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyamara iruhande rwabo hari inzego zakagombye kuba zarabikemuye hakiri kare bitarinze bigera kuri urwo rwego.

Komite y’urwego rw’ubutabera ubusanzwe yakoreraga ku rwego rw’igihugu yegerejwe uturere kugira ngo ifashe mu gushakira umuti ibibazo nk’ibi nk’uko Gasana Pierre Claver, Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ukorera mu ishami ryo kwegereza ubutabera abaturage yabisobanuriye itangazamakuru, nyuma yo gushyiraho uru rwego mu turere twa Rusizi na Nyamasheke tariki 27/06/2014.

Bwana Gasana yavuze ko iyi komite izajya yunganira Akarere mu gucukumbura no kumenya ibyo bibazo byose byajyaga biba byarabaye agatereranzamba mu baturage, kugira ngo bikemurwe byihuse kandi mu buryo burambye.

Kugira ngo bigende neza, basanze hagomba kubaho komite y’urwego rw’ubutabera ishinzwe guhuza abantu bose bakora ibijyanye n’ubutabera mu karere kugira ngo rufashe muri uko kugira inama Akarere mu byerekeranye n’iterambere ry’ubutabera.

Byitezweho ko izi komite zizagabanya ku buryo bugaragara imanza zijyanwa mu nkiko n’umuco w’abaturage bamwe na bamwe wo guhora basiragiza bagenzi babo muri izo nkiko, kugira ngo abaturage bareke utwo tuntu duto tubabuza gukora ahubwo bakore barusheho kwiteza imbere n’ibibazo byabo bikemuka ku buryo busobanutse.

Iyi Komite igizwe n’abantu icumi bitoramo biro y’abantu 3 ikayoborwa n’uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye. Abagize iyi komite basobanuriwe ko bazajya baganwa n’abaturage aho bazajya baba bakorera ariko na bo ngo bakaba bakwibwiriza badategereje ko abafite ibibazo babagana, bakamanuka bagasanga abaturage aho batuye bakajya kubakemurira ibyo bibazo.

Me Buriro François, umwunganizi mu mategeko (Avocat) ukorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke asanga ngo ishyirwaho ry’iyi komite rizagabanya umubare w’ibibazo byazamukaga mu nzego zo hejuru kandi nyamara bitananiranye mu zo hasi, akenshi ngo bikaba byaterwaga n’abaturage bumvaga bashaka gusa gukomeza ibibazo ubundi byoroshye.

Abo baturage ngo bazajya bagirwa inama kandi ngo hari icyizere ko bazajya bazumva, iyi nzira ikaba itegerejweho kuzatanga umusaruro ufatika mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage.

Ibyo ariko ngo bizagerwaho neza ari uko abagize iyi komite bakoze mu bunyangamugayo kuko ngo byaba bibabaje umuturage azanye ikibazo cye aho yizeye ko kigiye kubonerwa umuti agasanga kudasubizwa biterwa n’umwe mu bagize iyi Komite.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni bimwe mu mu kwishakira ibisubizo no kwigira duharanira kugeraho

nyamagabe yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

twizereko ije kounganira izindi zari zisanzwe ziriho kandi twizereko zizajya zikora muri gahundayo kwihtisha imanza.

Alice yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka