Urwego rw’Umuvunyi ruramagana ubuharike n’akarengane kabushingiyeho

Akarengane kariho muri iki gihe ngo gashingiye ahanini ku buharike, nk’uko Urwego rw’umuvunyi rubigaragarizwa iyo rwagiye gukemura ibibazo by’abaturage mu mirenge yabo mu cyumweru cyahariwe kurwanya akarengane.

“Ubuharike nibwo ahanini shingiro ry’akarengane mu miryango myinshi muri iki gihe, tukaba dusaba buri wese kumenya ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemerera buri wese umugore umwe, cyangwa umugabo umwe”, nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza yibutsa abantu.

Urwego rw’umuvunyi rusaba uruhare rwa buri wese mu kwamagana ubuharike no kutareberera ahari akarengane gaterwa no guharika, akenshi ngo biva ku makimbirane ashingiye ku mitungo idahagije abana bakomoka ku bagore basangiye umugabo umwe.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka ushize wa 2011-2012, igaragaza ko ubuharike bufata ikigero kinini cyane mu bibazo 4017 byakiriwe, ubwo Umuvunyi yajyaga gukemura ibibazo bishingiye ku karengane mu turere dutandukanye, hamwe n’ibyakiriwe mu buryo bw’inyandiko ku biro bye.

Ni mukeba w’abagore babiri, bose bamaze kubyara abana 13 bagomba gusangira isambu itarengeje hegitari imwe

“Inshoreke y’umugabo wanjye yanyambuye isambu, none ubu ntacyo ngira cyo gutunga abana, ntibakijya kwiga, nta mituwere (mituelle) nshoboye kubishyurira, ubu nifasha muri byose kuko se w’abana nawe yamaze kumugara”, nk’uko Mukeshimana Chantal ukomoka mu karere ka Rusizi abihamya.

Ni umubyeyi w’abana batanu, akaba yarashatse umugabo wari usanzwe afite abagore babiri, umwe afite abana batanu, undi afite abana batatu. Umugabo wa Mukeshimana ubu afite abana 13, bagomba kuzagabana isambu itarengeje hegitari imwe y’ubutaka, kandi nabo bagomba kuyigabana n’abazabakomokaho.

Mukeshimana avuga ko n’ubwo ari we wasezeranye n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko, bitabujije umwe muri bakeba be guca hirya akaburana isambu y’umugabo mu rukiko, yose akaba yarayegukanye.

Ati:“Ubu naje gusaba Umuvunyi ngo ansabire uburenganzira bwo gusubirana igice kimwe cy’iyo sambu, kuko urukiko rwaciye urubanza rwanga kurusubiramo, njya kwa gitifu(Umunyamabanga nshingwabikorwa) w’umurenge no ku karere bambwira ko batavuguruza umwanzuro w’urukiko”.

Icyo Urwego rw’Umuvunyi rukorera abarenganye

Urwego rw’umuvunyi rwakira ibibazo by’akarengane mu buryo bubiri, ubw’inyandiko uwarenganye yigereza cyangwa akohereza aho rukorera, cyangwa abakozi barwo bakajya kubikemura mu mirenge aho abarenganye batuye.

Umuvunyi yandikira inzego zirebwa n’ibibazo yagejejweho akazisaba kubikemura, hakaba n’ibindi ahita yoherereza inzego zibishinzwe ntacyo abikozeho. ”Nyuma dukurikirana ko abo twoherejeho ibyo bibazo byakemutse”, nk’uko Nkurunziza yasobanuye.

Kugirango Urwego rw’Umuvunyi rworoshye uburyo bwo gukemura ibibazo bishingiye ku karengane, rukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga, aho baba bashobora kohereza inyandiko kuri email basanga ku rubuga www.ombudsman.gov.rw, cyangwa bagahamagara kuri terefone itishyurwa ya 199, bashobora no kwiyizira aho Urwego rw’Umuvunyi rukorera i Kigali.

Amakimbirane n’akarengane mu ngo birakabije muri iki gihe, ariko nta muntu ugomba kuba imbata yabyo, ahubwo buri wese agerageje kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa mugenzi we, abayobozi mu nzego zose nabo bakita ku bo bashinzwe, akarengane kaba umugani mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku rwego rw’umuvunyi,mbanjije kubashimira kubw’imirimo mukora hagamijwe kurenganura abarengana.nanjye ndagirango mupfashe kubw’akarengane nagiriye muri traffic police.nakoze ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara,ndatsinda ndanasinya mugitabo cyemeza ko nakoze ikizami,bigeze igihe cyo kujya kwandikisha barambwira ngo sinigeze nkora ikizamini barebye mugitabo cyabo basanga narasinye barambeshyera ngo n’undi wansinyiye banansubirishamo isinya basanga zirahura.nuko niko kumbindikiranya bantunguye ngo ninze bajye kunsubirishamo ikizamini ntanamafaranga pfite yo kwishyura moto ikizami nagisubiyemo sinabasha kugitsinda kubera kutabona umwanya kukitegura mbura inyishyu ya moto nakoresheje binaba ngombwa ko ntaha n’amaguru guturuka inyamirambo kugera iremera.ngibyo iby’akarengane nagize nkaba mbasaba ubufasha.NB:hari abantu nakoze ikizamini bahari.MURAKOZE KUNYUMVA.

Tuyiringire Eric Bob yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka