Urwego rw’Umuvunyi mu ikoranabuhanga rifasha abarugana kuzigama igihe n’amafaranga

Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano yo kurwanya akarengane na ruswa rwashyizeho uburyo bwo korohereza abaturage kurugezaho ibibazo by’akarengane na ruswa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abantu batuye mu Turere turi kure y’Umujyi wa Kigali, boroherejwe kubona ababayobora, bakabakemurira ibibazo cyangwa bakabiboherereza i Kigali, bakoresheje ikoranabuhanga rya Internet.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Bwana Nkurunziza Jean Pierre yagize ati : “Ntabwo umubyeyi akwiye gusiga intabire idateye, iduka rye yarifunze, abana babuze icyo barya, udufaranga yabonye abanje kuguza inshuti n’abavandimwe akatwotsa mu rugendo ava i Rusizi iyo bigwa, akagera i Kigali bwije azanye ikibazo cye cy’akarengane.”

Mu turere twa Rusizi, Rubavu, Ngoma, Huye na Gicumbi hashyizwe ibyumba by’ikoranabuhanga (Cyber café) bikoreshwa n’urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa (anti-corruption clubs).

Urwo rubyiruko rufasha ababyifuza bafite ibibazo, kubyandika no kubyohereza aho Urwego rw’Umuvunyi rukorera i Kigali hakoreshejwe ikoranabuhanga, badatakaje umwanya wabo n’amafaranga bajyayo.

Cyber café ya Rusizi ikorera ku biro by’akarere, iya Huye igakorera kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, iya Ngoma igakorera hafi y’ibiro by’Akarere, iya Rubavu ikorera muri Kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi n’aho iya Gicumbi ikorera mu ishami Rikuru rya IPB. Hakaba hateganywa gushyirwaho n’izindi mu Turere dutandukanye.

Abaturage barakangurirwa gukoresha iryo koranabuhanga bashyiriweho kuko urwo rubyiruko rushobora kubafasha kohereza ibibazo byabo kugera ku biro by’Urwego rw’Umuvunyi.

Urwego rw’Umuvunyi rwahaye urwo rubyiruko ibyangombwa bishoboka, birimo za mudasobwa, ibyuma bikora photokopi na scanners. Urwo rubyiruko ruhita rwandika kuri mudasobwa, ibaruwa igomba guherekeza izindi nyandiko ku biro by’aho rukorera ku Kimihurura (ahitwa ku Kabindi).

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre ashimira Itorero Anglican, Diyoseze ya Gahini n’ishuri rikuru rya IPB-Byumba n’amashyirahamwe yo kurwanya ruswa y’urubyiruko mu kwemera gufasha Urwego rw’Umuvunyi mu gukoresha izo “cyber café” .

Bakora bate?

Bizimana Casmir uyobora Cyber café yo mu karere ka Rusizi, yasobanuye ko muri buri murenge uri muri ako karere, hagiye hari abagize “Anti-corruption clubs” babiri bagezwaho ibibazo by’akarengane.

Iyo bamaze kumva neza ibibazo, bimwe bajya kubitunganyiriza muri za Cyber café kugirango byohererezwe Urwego rw’Umuvunyi, ibindi bakabyohereza mu zindi nzego nk’iz’abunzi na MAJ (Maisons d’Acces à la Justice).

Bizimana avuga ko mu gihe kingana n’amezi atatu, bashoboye kwakira ibibazo by’akarengane birenga 130, atari uko ibyo bibazo byiyongera, ahubwo ari ukubera ko abaturage bagenda bakangurirwa kumenya uburenganzira bwabo no kumenya aho bageza ibibazo by’akarengane.

Ngo baba ari benshi kuko muri Rusizi “Anti-corruption clubs” igizwe n’abantu 36, bakagira iminsi yo kwakira ibibazo by’abaturage, bakabafungurira email, bakabafasha kohereza ibibazo bafite ku Rwego rw’Umuvunyi, narwo rukabasubiza mu gihe kitarambiranye kuri za emails zabo (abaturage), nk’uko Bizimana yongeraho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mwarakoze gutekereza,kuri ruswa . ririya koranabuhanga uwarizana mubirambo,gashali,karongi,iburengerazuba. ahari indiri yakarengane.

mudogo,samuel yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

jyewe nashaka kubaza akarengane kari mu karere ka rusizi ,umurenge wa gihundwe hakaba hari isambu y,umuntu y,ubatswe mw,umudugudu iyo sambu ikaba yari fite vya ngombwa bakaba barubatsemwo batabimubwiye ,none iyo sambu ikaba irimwo umudugudu w,itiriwe kwa musinga. none ndabaza kw,inzego z,ubuyobozi bw,akarere ka rusizi kabizi akaba ataco babikoraho ? turasavye kurenganurwa n,urwego rw,umuvunyi. imana ibashoboze muri vyose.

didace yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Turashima urwego rwumunyi.mbese bariya banyeshuri ntamafaranga baca? Ikinditwashimira umuvunyi .ntamu,utagirahokuba, uzongera kubaho.bitewena karengane, cg kubunzakarago

Mudogo samuel yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

amakuru dufite ni uko mukarere ka Nyamagabe umurenge wa Cyanika ushinzwe uburezi arimo gutanga imyanya y’ABARIMU MU MASHURI ABANZA HAGENDEYE KUKENEWE WABO YABURA UKO ABIGENZA AGATANGA IBIZAMINI KU MWANYA UMWE NGO BAPIGANIRE KANDI ASHAKA KUWUHA MWENEWABO EJO KUWA O5/06/2013 AZATANGA IKIZAMINI KUMASHURI ABANZA YA MUGOMBWA KANDI AKARERE NTIKABIZI KUKO NTAHO BIRABA BYO GUPIGANIRA IMYANYA MU MASHURI ABANZA

MURAKOZE

NKUBANA EZECHIEL yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ubu buryo buzorohereza abaturage ndetse bunabafashe kuzigama amafaranga bashoboraga gukoresha baza ku rwego rukuru rw’umuvunyi,byaba byiza bugejejwe kuri buri murenge ndetse hakaba n’umukozi uhoraho wo gufasha abaturage kohereza ibibazo byabo hakoreshejwe e-mails.

nzamwita yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka