Urubanza rwa Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba rwasubitswe

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Col Byabagamba Tom, Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank hamwe na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois rwagombaga kuburanishwa mu mizo kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015 rwasubitswe.

Uru rubanza rwaberaga ku rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe rwasubitswe nyuma yo kugaragaza imbogamizi ku ruhande rw’abaregwa bagaragazaga ko batiteguye kuburana kuri uyu munsi.

Abaregwa uko ari batatu bose bari bitabiriye urubanza hamwe n’ababunganira, aho ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza urukiko ibyaha buri wese aregwa, abaregwa bakabihakana bivuye inyuma.

Ubushinjacyaha byagaragarije urukiko ibirego bitatu burega Brig Gen (Rtd) Rusagarara Frank birimo; Kwamamaza nkana ibihuha agomesha cyangwa agerageza kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda n’amasasu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urubanza rwasubitswe kuko abaregwa batari biteguye kuburana.
Urubanza rwasubitswe kuko abaregwa batari biteguye kuburana.

Ubushinjacyaha bwanagaragarije urukiko ibyaha bine burega Col Tom Byabagamba birimo; kwamamaza nkana ibihuha agomesha cyangwa agerageza kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, guhisha nkana ibintu byakagombye kugenza icyaha gikomeye gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze ibyaha, hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwanagaragaje ibyaha bibiri burega Sgt (Rtd) Kabayiza Francois birimo; gutunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, hamwe no guhisha nkana ibintu byakagombye kugenza icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze ibyaha.

Abunganira abaregwa, nyuma yo kongera gusomerwa ibyaha abaregwa bakurikiranyweho bakabihakana, bagaragarije urukiko imbogamizi zituma uru urubanza rutaburanishwa mu mizi kuri uyu munsi.

Bimwe mu bimenyetso bishinja Rusagara we n'umwunganizi we ntibarabibona bityo bakaba batari biteguye kuburana.
Bimwe mu bimenyetso bishinja Rusagara we n’umwunganizi we ntibarabibona bityo bakaba batari biteguye kuburana.

Ku ruhande rwa Me Uhuru Pierre Celestin WUNGANIRA Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara hamwe na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois, yagaragaje ko hari idosiye ikubiyemo ibimenyetso bishinja Gen Rusagaraga batarabashyikiriza, bakaba kandi n’ibyo bashyikirijwe hari ingingo zimwe na zimwe yagaragarije urukiko ziburamo, kuri ibyo bakaba bataburana urubanza mu mizi badafite idosiye yose ikubiyemo ibirego ndetse n’ibimenyetso birega uwo yunganira.

Ikindi kandi Me Uhuru yagaragarije urukiko nk’imbogamizi ni inzitizi z’uburwayi bwa Sgt Kabayiza François wagaragaraga nk’umuntu ufite intege nke, asusumira ndetse anakorora cyane, bikaba byanatumye yemererwa kuburana yicaye mu gihe bagenzi be bo bari bahagaze.

Imbogamizi yindi yagaragajwe na Me Gakunzi Musoni Valery wunganira Col Tom Byabagamba ni iy’uko ikirego cya kane ubushinjacyaha, bumurega cyo gusuzugura ibendera ry’ u Rwanda, bashyikirijwe ibimenyetso batinze bakaba basaba umwanya wo kubisuzuma.

Sgt (rtd) Kabayiza yari yemerewe kuburana yicaye kubera intege nke.
Sgt (rtd) Kabayiza yari yemerewe kuburana yicaye kubera intege nke.

Yanasabye ko Col Byabagamba yunganira yaburana ari hanze kuko impamvu zatangwaga n’Ubushinjacyaha zirimo ko aburanye ari hanze yakotsa igitutu abatangabuhamya, nta shingiro bigifite, kuko dosiye yamaze gushyikirizwa Urukiko, kandi aho atuye mu Karere ka Gasabo, Ubushinjacyaha bukaba buhazi.

Ibyo kuba Col Byabagamba yacika ubutabera kandi Me Gakunzi yavuze ko bidashoboka kuko afite ubushake bwo kuburana, igihe cyose ubutabera bwamukenera bwamubona.

Nyuma y’izo mbogamizi zagaragajwe n’abunganira abaregwa ku bwumvikane bw’impande zombi, abaregwa n’ubushinjacyaha, Umucamanza yahise asubukika urubanza anatangaza ko ruzasubukurwa nyuma y’ibyumweru bitatu urwaye yamaze kwivuza n’izindi mbogamizi zagaragajwe zakemutse, ni ukuvuga ko ruzaburanishwa kuwa 25/01/2015 saa tatu.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka