Umupolisi ufungiwe ruswa yicujije icyaha yakoze anakangurira abandi kuyamagana

Umugabo witwa Mazimpaka wahoze ari umupolisi akaza gukatirwa imyaka itanu azira ruswa, aratangaza ko yicuza ibyo yakoze akabisabira imbabazi ndetse akanakangurira abantu kuyirinda kugira ngo itazabageza nk’aho yamugejeje.

Mazimpaka ufungiye kuri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, avuga ko mu gihe yari akiri umupolisi yariye ruswa atabara ndetse ko hari abantu benshi barimo n’abo bafunganye yagiye yimisha serivisi abandi bakanafungwa bimuturutseho.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, asigaje imyaka itatu ngo arangize igifungo cye, yemeza ko amakosa yakoze yatumye ubuzima bwe buhinduka ukundi, nk’uko yabitanzemo ubuhamya ubwo urwego rw’ubutabera rwatangaga ibiganiro byo kwirinda ruswa kuri uyu wa Kabiri tariki 11/2/2014.

Yagize ati "Bagenzi banjye nababwira ko icyaha cya ruswa ari kibi, icyaha cya ruswa kimunga ubukungu bw’igihugu, gifite ingaruka nyinshi mu ngo (...) aha ngaha nkatiwe imyaka itanu ariko niba muri iyo myaka itanu mu rugo bangemurira ndimo kubahombya."

Mazimpaka atanga ubuhamya bwe bw'uko yakaga ruswa abamuganaga ariko kuri ubu aricuza.
Mazimpaka atanga ubuhamya bwe bw’uko yakaga ruswa abamuganaga ariko kuri ubu aricuza.

Yatangaje ko naramuka afunguwe kimwe na bagenzi be bafungiye icyo cyaha bateganya kujya gusaba imbabazi ubuyobozi bukuru bwa Polisi, kubera amakosa bakoze bahesha isura mbi umwuga w’igipolisi.
Mazimpaka yatangaje ko muri gereza bamaze gushinga "Club Anti corruption" yo kurwanya ruswa, aho bakomeza gushishikariza bagenzi babo kwamagana ruswa.

Ibi byashimangiwe na Charles Kariwabo, Perezida w’Urukiko rukuru, wavuze ko ruswa igirira nabi uyihawe idasize n’uyihawe. Yavuze ko aba bagororwa bafite amahirwe y’uko bahawe igihe cyo kwisubiraho ko kandi ko hanze hakiri abandi bakidegembya.

Ati "Hanze hashobora kuba hariyo ba ruharwa barenze abari aha, mwebwe mukaba mufite n’amahirwe yo gutekereza mu mibereho yanyu yo kwisuzuma, ukavuga uti narakosheje ariko ukagira n’umwanya wo guhindura amateka."

Ibi biganiro byatanzwe muri gahunda yahariwe icyumweru cyashyiriweho kurwanya ruswa mu butabera, ahakomeje kugenda hatangwa ibiganiro byamagana ruswa ahantu hatandukanye mu gihugu. Muri gereza nkuru ya Kigali hafungiwemo abantu 31 bakatiwe kubera icyaha cya ruswa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni kweli kbs

rutikuzi yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

sha ubugabo bwiza ni ubusaba imbabazi kandi bugakangurirabandi kwirinda ibyaha bakoze ubwo ni ubutwari

Fidel yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

uyu mupolisi yabaye imfura cyane, ndetse nintwali kubwo kugira inama bagenzi be ndetse nabandi barya ruswa, atitaye kugihano arimo , ibi bigaragaza nubwo aba yarabikoze ariko umutimanama ukamubwira ko bidakwiye agafata akanya nkaka akagira inama abandi, ruswa imunga igihugu niyo kurwanywa twivuye inyuma

clement yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

ruswa ni imungu, imunga uyitanga ndetse nuyitanze, ituma igihugu kidatera imbere

ruvusha yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka