Ukuriye urwego ruzarangiza imirimo ya ICTR ari mu ruzinduko mu Rwanda

Uwatorewe kuyobora imirimo y’irangiza ry’ibikorwa by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Theodore Meron uri mu ruzinduko mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga.

Mu biganiro bagiranye tariki 17/12/2012, Martin Ngoga yasabye Theodor Meron ko u Rwanda rwifuza ko ibyo urukiko rw’Arusha rutabashije gukora byakorwa n’urwego ruzasimbura urukiko mpuzampahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kandi bigakorwa neza kurushaho.

Ikindi ngo ni uko u Rwanda rwifuza ko hagira Abanyarwanda bakatiwe n’urwo rukiko bazanwa gufungirwa mu Rwanda kuko ariho bakoreye ibyaha kuko kugeza ubu nta n’umwe wari wazanwa gufungirwa mu Rwanda mu gihe hemejwe ko u Rwanda rwujuje ibyangombwa muri urwo rwego.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwasoje imirimo yarwo by’agateganyo mu kwezi kwa 7/2012, rusimburwa n’urwego rwashyiriweho gusoza imirimo urukiko rutashoboye kurangiza, uru rwego na rwo rukaba rugomba gusoza imirimo yarwo mu mwaka wa 2014.

Theodor Meron ni Prezida w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho icyahoze ari igihugu cya Yougoslavia, akaba na Perezida w’ingereko z’ubujurire z’urwo rukiko hamwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha muri Tanzaniya.

Mu mwaka ushize kandi Theodore Meron yatorewe kuyobora imirimo y’irangiza ry’ibikorwa by’izo nkiko aribyo byiswe International Residual Mechanism for Criminal Tribunals.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka