Ufashwe akoresha abana ashobora gufungwa kugeza ku myaka 20

Umuntu ufashwe akoresha abana batarageza ku myaka 18 mu mirimo mibi n’ivunanye ashobora guhanishwa igihano kigera ku myaka 20; nk’uko amategeko yo mu Rwanda abiteganya.

Ibi byatangarijwe abashinzwe imibereho myiza n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose igize uturere twa Musanze, Gakenke na Burera kuri uyu wa kane tariki 23/05/2013 ubwo bahugurwaga ku bijyanye n’aho igihugu kigeze mu bijyanye no kurandura ikoreshwa ry’abana muri iyo mirimo.

Nzansabandi Andres ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Muhoza, avuga ko nyuma y’amahugurwa bagiye kwihutira gukusanya amakuru y’uko ikibazo cy’abana mu mirimo gihagaze mu murenge.

Ati: “nyuma yo kugaragarizwa amategeko arengera abana hagamijwe kurandura burundu ikoreshwa ry’abana mu mirimo ivunanye n’imibi, tugiye gukomeza gahunda zihari duhereye ku gukusanya amakuru y’uko kibazo gihagaze”.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ikoreshwa ry'abana mu mirimo mibi.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu mirimo mibi.

Ruzindana Paul, umunyamategeko muri minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, avuga ko abana b’u Rwanda batabujijwe gukora, kuko baba bagomba gutozwa gukunda umurimo ari bato, ahubwo babujijwe imirimo ibabuza uburenganzira bw’ibanze nk’abana.

Ati: “Birabujijwe gukoresha abana mu mirimo mibi n’ivunanye nko gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, gukoreshwa mu mirima, gukoreshwa mu ngo, gucuruzwa, gukoresha ibiteye isono, kwinjizwa mu makimbirane n’intambara n’ibindi”.

Abitabiriye ibi biganiro bagaragarijwe kandi ko ingingo ya 72 n’168 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, agaragaza ko umuntu ukoresha umwana mu mirimo ivunanye n’imibi ahanwa n’aya mategeko.

Aya mategeko ateganya igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka 20 ndetse n’amande ari hagati y’amafaranga ibihumbi 500 na miliyoni eshanu. Ibi bihano kandi ngo bishobora kujya hejuru cyangwa se bikagabanuka, byose bikagenwa n’umucamanza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka