Ubushinjacyaha bwa Muhanga burashimwa ko nta birarane biharangwa

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza, arashimira ubushinjacyaha bwisumbuye bwo mu karere ka Muhanga kuko nta birarane by’amadosiye biharangwa.

Ibi yabigaragaje kuri uyu wa 20/02/2014, ubwo yasuraga abakozi b’ubu bushinjacyaha bwisumbuye muri aka karere kugirango arebe imikorere yabo ndetse n’aho bageze.

Umushinjacyaha uyoboye ubushinjacyaha bwisumbuye bw’akarere ka Muhanga, Stephen Muhairwe, avuga ko mu myaka ishize wasangaga mu bushinjacyaha bicaranye amadodiye menshi y’ibirarane bakora bigatuma idosiye nshya ije buva idahita ikorwaho.

Muhumuza Richard Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y'u Rwanda.
Muhumuza Richard Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Ibi ngo byaterwaga n’uko abashinjacyaha bafataga amadosiye agomba kwigwa bakayabika mu tubati bavuga ko bazaba bayakurikirana.
Kugeza ubu muri ubu bushinjacyaha abereye umuyobozi, avuga ko ibi byacitse nta birarane bikirangwa kubera ingufu bashyizemo. Ibi kandi avuga ko ari imbuto z’imihigo basinyanye n’inzego zo hejuru.

Umushinjacyaha mukuru wa Leta yashimiye abo mu karere ka Muhanga kuko ari bamwe mu bagaragaza ko bita ku kazi kabo. Muhumuza avuga ko Leta yatakazaga byinshi mu birarane ndetse ngo harimo n’igihombo ku muntu uburana ndetse n’uwo baburana kuko nta butabera bwihuse baba babonye.

Umushinjacyaha Mukuru ari kumwe n'Abakozi b'urwego rw'ubushinjacyaha rwisumbuye rwa Muhanga.
Umushinjacyaha Mukuru ari kumwe n’Abakozi b’urwego rw’ubushinjacyaha rwisumbuye rwa Muhanga.

Uyu muyobozi avuga kandi ko nubwo ngo nta birarane biri kurangwa mu bushinjacyaha bwo mu karere ka Muhanga ngo bagakwiye noneho guharanira kurwanira ireme rihamye ry’amadosiye baba bakurikirana.

Akaba asaba ko bajya bakorana ubuhanga amadosiye bakora kuko ngo mu busanzwe akazi k’ubushinjacyaha ari akazi katoroshye. Ati: “mugomba gutsinda abo mu burana nabo”.

Ubushinjacyaha bwisumbuye bw’akarere ka Muhanga bukorera mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka