“U Rwanda ruziga kubana n’ibyemezo rufatirwa bitanyuze mu kuri” – Minisitiri Karugarama

Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, aratangaza ko u Rwanda rutishimira bimwe mu byemezo bijyanye n’ubutabera bifatwa n’ubutabera mpuzamahanga, ariko akemeza ko u Rwanda ruzakomeza kubyamagana rukiga no kubana nabyo.

Imibanire y’u Rwanda n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR) yakomeje kuzamo agatotsi kubera kwamaganira kure imwe mu myanzuro n’imanza zicibwa n’uru rukiko.

Nubwo uru rukiko rugenda rugana ku musozo, ibintu byaje kujya irudubi ubwo abacamanza barwo bagiraga abere abagabo babiri bafatwa nk’inkingi ikomeye mu gutegura Jenoside, Prosper Mugiraneza na Justin Mugenzi, byatumye na Sosiyete Sivile Nyarwanda yigaragambiriza icyo gikorwa.

Ubwo yabonanaga n’Umwanditsi mukuru w’uru rukiko, Bongani Majola, kuri uyu wa Gatatu tariki 20/02/2013, Minsitiri Karugarama ntiyariye iminwa mu kugaragaza ko imyanzuro ICTR yafashe irekura abo bagabo ari amahano kandi u Rwanda rukaba rudateze kubyiyumvisha.

Mu kiganiro bombi bagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri Karugarama yeruye atangaza ko nubwo u Rwanda rudafite icyo rwakora ku byemezo by’abo bacamanza kuko atarirwo rwabashyizeho, bitababuza kubyamaganira kure.

Yagize ati: “Twavuze no kuri ziriya manza z’ubujurire zaciwe hambere aha, aho urugereko rw’ubujurire rwarekuye bariya bagabo babiri tubagaragariza akababaro igihugu cyagize, akababaro Abanyarwanda bagize ndetse tunakomeza amagambo avuga ko biriya byemezo ari agahomamunwa.

Ariko nk’uko mubizi urukiko si twe twarushyizeho, sitwe twaciye urubanza, twabyemera tutabyemera ntago twabihindura, ubwo tugomba kwiga kubana n’ibintu nk’ibyo nk’uko tubana n’ibindi bintu byinshi bibi. Hari byinshi twemera cyangwa tutemera ariko tukemera kubana nabyo kuko nta kintu twabikorera”.

Umwanditsi mukuru wa ICTR nawe yemeranya na Minisitiri Karugarama, avuga ko icyo abacamanza bemeje ntawe ushobora kugihinyuza, kuko urukiko ruba rwarabahaye ururenganzira busesuye. Akavuga ko aribwo buryo bwo kubaho muri iyi si no kugerageza gushyiraho amahame rusange.

Gusa ku birenze ibyo yashimiye u Rwanda uburyo bakomeje gukorana n’uburyo bakomeje guhererekanya amakuru n’imanza. Igikurikiyeho akaba ari ugushyira ingufu mu gukangurira abarangije ibihano byabo bakatiwe n’uru rukiko gutahuka mu Rwanda, aho kubeshyera u Rwanda ko rutabakira, nk’uko Minisitiri Karugarama yakomeje abitangaza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka