U Rwanda rushimirwa uburyo rwubahiriza amategeko mpuzamahanga

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) mu Rwanda, George Paclisanu, ashima uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga harimo arengera uburenganzira bwa muntu n’imbabare.

Asoza amahugurwa y’abanyamategeko bo muri minisitere zitandukanye bari bamaze icyumweru baganira ku masezerano mpuzamahanga arengera imbabare mu gihe cy’intambara, umuyobozi wa CICR yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byubahiriza amategeko rwasinye.

Yavuze ko hari ibihugu byinshi bisinya amasezerano ariko ntibiyubahirize ndetse ntibinashake uko abashinzwe amategeko bayaganiraho ngo ashyirwe mu bikorwa.

Kuba u Rwanda rufata umwanya wo kwigisha inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa aya mategeko ngo ni intambwe ikomeye yo gukumira ibyaha ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Bamwe mu banyamategeko bahuye mu kuganira ku masezerano mpuzamahnaga ya Geneve.
Bamwe mu banyamategeko bahuye mu kuganira ku masezerano mpuzamahnaga ya Geneve.

John Gara, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda we avuga ko menshi mu mategeko mpuzamahanga u Rwanda rwasinye yubahirizwa natuzuzwa uko bikwiye nyuma y’ibiganiro by’abanyamategeko ngo ashobora kuzashyirwa mu bikorwa.

Niyonzima Vincent umushinjacyaha mu karere ka Rubavu Nyabihu na Rutsiro, akaba umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko byari byiza guhura no kuganira ku mategeko kugira ngo inzego za gisirikare na polisi hamwe n’izindi nzego zikurikirana amategeko bibukirabye amategeko arengera imbabare mu gihe cy’intambara.

Hagendewe kurengera inkomere, impunzi, imfungwa z’intambara n’abaturage batari abasirikare, Niyonzima avuga ko abaturage bamenya amategeko abarengera kimwe n’uko abashinzwe kuyashyira mu bikorwa bayasobanukirwa ingaruka z’ibyaha bikunze kugaragara mu ntambara byagabanuka kandi nabo ingaruka z’intambara zigeraho bakagabanuka.

Ku byerekeranye n’uburyo abantu bakwiye kwitwara mu ntambara, Niyonzima avuga ko mu gihe cy’intambara abasirikare birinda kurasa mu baturage, kwica inkomere barwana, kugirira nabi ibikoresho n’abakozi bakora ubutabazi hamwe no kwirinda gukoresha abana mu bikorwa by’intambara.

Avuga ko abakora intambara bibanda kubo barwana batibasira abaturage kuko hari amategeko ahana ibyaha byo mu ntambara bishingiye ku masezerano ya Geneve u Rwanda rwasinye.

Havugiyaremye Aimable umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, avuga ko guhuza abanyamategeko bakaganira ku mategeko ari umwanya mwiza wo kwibukiranya ku bikorwa no kurebera hamwe ibidakorwa kugira ngo harebwe uko byashyirwa mu bikorwa, hakaba hari ikizere ko u Rwanda ruzaba ari igihugu ntangarugero mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka