U Rwanda ruranenga imikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushukiwabo, aratangaza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye ubutabera mpuzamahanga, ariko itemera na gato imikorere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Ibi Ministiri Mushikiwabo yabitangaje kuwa 15/04/2013 i New York Muri Leta zunze Ubumwe z’ America, mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinze umutekano ku Isi.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rubogama mu nshingano zarwo zo guca umuco wo kudahana.

Yagize ati “Niba hari Igihugu ku Isi gishyigikiye ubutabera mpuzamahanga busesuye ni u Rwanda…ariko nanone ntitwemera na gato uburyo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwitwara mu nshingano zarwo zo gukemura Amakimbirane.

Aho gutanga ubutabera buhamye no kurwanya umuco wo kudahana, uru rukiko usanga ahanini rubogamira kunyungu za Politiki cyane mu duce turangwamo amakimbirane. Ntitwashyigikira urukiko rwamagana ibyaha bikorwa na bamwe abandi rukabakingira ikibaba. Urukiko nkuru ntirushobora gushyigikira Ubwiyunge aribwo shingiro ry’Amahoro.”

Minisitiri Louise Mushikiwabo yakomeje avuga ko u Rwanda, nk’Igihugu kigenga kikanahagarira Afurika mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi, ruzakomeza kwimakaza amahame y’Ubutabera n’Uburinganire, runaharanira ko Ubwigenge n’Ubusugire bw’Umugabane wa Afurika bwubashywe.

Minisitiri Mushikiwabo yahamagariye akanama gashinzwe umutekano ku Isi n’Umuryango mpuzamahanga kugendera ku murongo uhamye wo kurwanya Amakimbirane, unasesengura intandaro nyazo zishingiye kuri Politiki, Imibanire n’Ubukungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yongeyeho ko ntagushidikanya “Ubufatanye buri hagati y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’abibumbye buzatanga umusaruro mwiza wo kurwanya amakimbirane kumugabane wa Afurika.”

U Rwanda ni rwo ruyoboye Inama ishinzwe Amahoro ku Isi muri uku kwezi kandi akaba arirwo rwateguye inama yabaye ku munsi w’ejo ivuga ku “Kwirinda intambara ku Mugabane w’Afurika.”

Mu bitabiriye iyi nama yayobowe n’u Rwanda harimo umunyamabanga mukuru wa UN; Ban Ki-moon, Minisitiri w’Ububanyi N’amahanga wa Togo, Elliot Ohin; n’umunyamabanga uhoraho wa Ethiopia muri UN; Tekeda Alemu wari uhagarariye umuyobozi w’Uryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yes Louise, turagukunda cyane kandi tukurinyuma!

Daniel yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Uru rukiko rwose ntago twajyaho ngo turushimagize, kuko ntago rwigeze rugera ku ntego yarwo twari dutegereje ko ruzageraho. Ariko ubundi bazaretse abanyarwanda tukikemurira ikibazo cyacu cy’ubutabera.

kayitare yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka