U Bwongereza buza ku isonga mu guhanisha igifungo cya burundu mu Burayi bwose

U Bwongereza bwahanishije igihungo cya burundu abantu baruta abahawe icyo gihano mu Bufaransa mu Budage no Butaliyani bose bateranye.

U Bwongereza buza ku isonga mu guhanisha igifungo cya burundu
U Bwongereza buza ku isonga mu guhanisha igifungo cya burundu

Mu bushashatsi bwakozwe n’umuryango utegamiye kuri leta witwa “Prison Reform Trust”, uharanira ibijyanye n’ubutabera buboneye, iki gihugu ari cyo kiri ku isonga ku mugabane w’u Burayi.

Ikinyamakuru Metro cyo mu Bwongereza cyanditse iyi nkuru, cyavuze ko uwo muryango wifashishije imibare yo muri 2016, usanga gereza zo mu Bwongereza zari zifungiwemo abantu bagera ku 8.554 bafunzwe burundu.

Uwo mubare uruta kure umubare w’imfungwa zahanishijwe icyo gifungo mu Bufaransa, u Butaliyani n’u Bbudage ziteranye zose.

Dawson Peter, umuyobozi wa “Prison Reform Trust”, yavuze ko abenshi mu bahawe igihano cy’igifungo cya burundu usanga barihebye nta cyizere cy’ubuzima bagifite, ugasanga bibashoye mu bindi byaha birimo kwigirira nabi ubwabo cyangwa kugirira nabi abandi.

Ibyo byaha kandi ngo byariyongereye cyane mu myaka itandatu ishize ku rugero rutarabaho mu mateka y’Ubwongereza.

Umuvugizi w’Ubutabera bw’Ubwongereza yagize ati, “Igihano cy’igifungo cya burundu gihabwa abantu bakoze ibyaha bikomeye kandi bibangamiye sosiyete cyane, ni ukuvuga nk’abafata ku ngufu, abicanyi n’abahungabanya umudendezo wa sosiyete muri rusange”.

“Iyo abo bahanishijwe igifungo cya burundu bamaze igihe runaka muri gereza, bashobora gusaba urwego rwigenga rwitwa “Parole Board” rugakurikirana niba, imyitwarire y’uwafunzwe yarahindutse, akaba atakiri ikibazo kuri sosiyete, ubwo akaba ashobora gufungurwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka