Sena yemeje bamwe mu bayobozi bakuru b’Ubutabera

Kuri uyu wa 13 Nzeli 2013, Inteko rusange y’Umutwe wa Sena yateranye mu gihembwe kidasanzwe iyobowe na Perezida wa Sena Dr. Ntawukuliryayo Jean Damascène yemeje abayobozi mu bakandida yari yashyikirijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu nzego nkuru z’ubutabera.

Nyuma yo gusuzuma ubushobozi bwabo ndetse ikishimira ko aba bayobozi basanzwe bafite ubunararibonye muri izi nzego Sena yasanze hari icyizere ko bazasohoza inshingano zabo neza.

Abayobozi bemejwe ni aba bakurikira:

a) Mu Bushinjacyaha Bukuru

1. Bwana MUHUMUZA Richard: Umushinjacyaha Mukuru

2. Madamu MUKAGASHUGI Agnes: Umushinjacyaha Mukuru wungirije

b)Mu Rukiko rw‟Ikirenga: Abacamanza

1. Bwana GAKWAYA GATETE Benoit

2. Bwana GAKWAYA Justin

c) Mu Rukiko Rukuru

1. Bwana KALIWABO MUNYANTORE Charles: Perezida

d) Mu Rukiko Rukuru rw‟Ubucuruzi

1. Bwana KAMERE Emmanuel: Perezida

2. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan: Visi Perezida

Inteko rusange y’Umutwe wa Sena yemeje aba bayobozi nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza, yatanzwe na Perezida wayo Senateri Mushinzimana Appolinaire, yasuzumye dosiye z’aba bayobozi ndetse n’ibiganiro bagiranye n’Abasenateri bagize iyi komisiyo.

Bwana Hitiyaremye Alphonse wari wasabiwe kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, dosiye ye ntiyasuzumwe kuko atashoboye kuboneka bitewe nuko ari mu butumwa bw’akazi.

Asoza igihembwe kidasanzwe, Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène yongeye gusaba Abanyarwanda muri rusange kuzitabira amatora y’Abadepite ateganijwe mu ituze.

Iyi nkuru turayikesha KABANDANA Maurice ushinzwe amakuru mu Nteko Ishingamategeko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka