Abanyamadini n’amatorero barasabirwa ubumenyi ku mategeko

Umuryango Ihorere Munyarwanda uvuga ko ugiye gukorera ubuvugizi abanyamadini n’amatorero bagahabwa ubumenyi ku mategeko kuko byagabanya ibyaha.

Muhimpundu Betina, umunyamategeko wa Ihorere Munyarwanda arifuza ko abanyamadini n'amatorero bahabwa ubumenyi ku mategeko arengera abayoboke babo
Muhimpundu Betina, umunyamategeko wa Ihorere Munyarwanda arifuza ko abanyamadini n’amatorero bahabwa ubumenyi ku mategeko arengera abayoboke babo

Muhimpundu Betina, umunyamategeko w’umuryango Ihorere Munyarwanda avuga ko abanyamadini n’amatorero ari bo bahura n’abaturage benshi kandi kenshi, byongeye bakaba bizerwa cyane ku buryo bababwira ibibazo bafite kurusha uko babibwira umuyobozi runaka.

Avuga ko bagiye gukora ubuvugizi bagahugurwa ku bijyanye n’amategeko nibura bakamenya uko bafasha ababagana bahuye n’ihohoterwa.

Ati “Mu ruhare rwabo mu kugaragaza ibibazo abayoboke babo baba bahuye na byo, ni ukubakorera ubuvugizi bakagira ubwo bumenyi kugira ngo buzagire ingaruka nziza ku babagana kuko bagera kuri benshi kandi babizera kurusha ubuyobozi.”

Muhimpundu avuga ko hari abapasiteri bihutira gusengera abahohotewe, urugero nk’abafashwe ku ngufu, bikarangirira aho bakiyibagiza ko hari ingaruka zishobora kuvuka kuri uko gufatwa ngufu.

Agira ati “ Hari abapasitoro basengera abahohotewe birengagije ko nyuma hari ingaruka nka Virusi itera Sida n’inda nyamara bakabohereje ku Isange One Stop Center bakarindwa izo ngaruka hakiri kare n’ibimenyetso bikigaragara.”

Abitabiriye inama biyemeje gukemurira ibibazo mu miryango aho kujya mu nkiko
Abitabiriye inama biyemeje gukemurira ibibazo mu miryango aho kujya mu nkiko

Nteziryayo Ephrem ni umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango CCN Rwanda wita ku batishoboye. Uwo muryango ukorana by’umwihariko n’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Bibanda ku bijyanye no gukura abana muri za gereza bafunganywe n’ababyeyi babo ndetse n’abo mu mihanda bagashyikirizwa imiryango ibarera. Nteziryayo avuga ko ubufatanye bw’imiryango itari iya Leta n’inzego z’ibanze bizagabanya ibyaha abantu bagakora bakiteza imbere.

Ati “Habayeho ubufatanye hagati y’imiryango itari iya Leta n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ibyaha byagabanuka, abafungwa bakaba bake, abantu bagakora bakiteza imbere. Turashaka ko ibibazo bikemukira mu miryango aho kujya mu nkiko.”

Iyo nama yateguwe hagamijwe kungurana inama n’inzego z’ibanze, abanyamadini n’amatorero kimwe n’imiryango itari iya Leta kugira ngo hatezwe imbere ubutabera bwunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndasaba uyu mudamu kubanza akumva neza aho Bible ivuga ngo:"Iby’Imana mubihe Imana,ibya Kayizari mubihe Kayizari".Nahamane ayo mategeko ye,naho twebwe Yesu yaduhaye akazi ko "Kubwiriza Ubwami bw’Imana".Ikindi kandi,muli Yohana 17:16,Yesu yatubujije kwivanga mu byisi.Jyewe nk’umuvuga-butumwa,nigana Yesu n’abigishwa be,nkajya mu nzira,mu masoko,mu ngo z’abantu,etc...nkababwiriza Ijambo ry’Imana kandi ku buntu,kubera ko Yesu yadusabye "gukora umurimo w’Imana ku buntu" nkuko Matayo 10:8 havuga,nkabifatanya n’akazi gasanzwe.Birumvikana ko nize amashuli asanzwe,nyuma nkiga neza Bible.Iyo tubwiriza abantu,tubibutsa ko ku Munsi w’Imperuka Imana izahindura ibintu,igakuraho ibibazo byose isi ifite,ndetse n’abantu bose bakora ibyo itubuza.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka