Rulindo: Ntibavuga rumwe ku mpamvu hari abatarishyura imitungo yangijwe muri Jenoside

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rulindo ntibavuga rumwe ku mpamvu ituma hari abaturage batarabasha kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko kuba hakiri abatarishyura bagenzi babo ahanini biterwa no kuba hari abafite imitima yinangira, abandi bakabiterwa n’ubukene.

Hakizimana Evariste utuye Akagari ka Rutonde yagize ati “Jye mbona kuba hakiri umuturage utarishyura mugenzi we ibyo yamwangirije ahanini biterwa no kwinangira umutima”.

Abaturage ntibavuga rumwe ku kuba hari abaturage batarishyura imitungo yangijwe muri jenoside.
Abaturage ntibavuga rumwe ku kuba hari abaturage batarishyura imitungo yangijwe muri jenoside.

Undi nawe yagize ati “kugeza ubu umuturage utarabasha kwishyura mugenzi we jye ndabona biterwa n’ubukene. Hari abasahuye barigendera basiga abana n’abagore bakaba nta mikoro bafite yo kwishyura ibyo abantu babo basahuye. Jye mbona ubuyobozi bwabongera igihe bakareba uburyo iki gikorwa cyo kwishyura cyagenda neza binyuze mu bwumvikane”.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Rulindo, Rutayisire Tharcisse we avuga ko abaturage bahawe igihe gihagije ngo bishyure abo bangirije imitungo mu gihe cya jenoside, akavuga ko kugeza ubu umuturage utarabashije kwishyura mugenzi we agomba kwishyura ku ngufu za Leta cyangwa akajya gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG).

Rutayisire aragira ati “Abaturage bo mu Karere ka Rulindo bangirije bagenzi babo mu gihe cya jenoside bahawe igihe gihagije ngo bumvikane n’abo bangirije babishyure, ndetse byarakozwe hamwe nko mu Murenge wa Rusiga, ariko kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere bwafashe umwanzuro ko umuturage utarabasha kwishyura ibyo yangije agomba kwishyuzwa ku ngufu za leta cyangwa akajya mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG)”.

Rutayisire avuga ko abatarishyura bazishyuzwa ku ngufu cyangwa bagakora TIG.
Rutayisire avuga ko abatarishyura bazishyuzwa ku ngufu cyangwa bagakora TIG.

Kugeza ubu mu Karere ka Rulindo, mu manza zageraga ku bihumbi 10 za gacaca zijyanye n’imitungo hakemutse izigera ku bihumbi 8 binyujijwe mu bwumvikane bw’abaturage ubwabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka