Rulindo: Kutagira ubumenyi n’ibikoresho bihagije byatumaga abunzi batanoza imikorere

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri bahawe, abaunzi bo mu karere ka Rulindo batangaje ko kuba hari ubumenyi batari bafite mu bijyanye no bakemura ibibazo by’abaturage ntibanagire ibikoresho bihagije byatumaga badakora neza akazi kabo.

Muri aya mahugurwa yabaye tariki 07-08/11/2013, abunzi mu karere ka Rulindo bibukijwe inshingano zabo banasobanurirwe itegeko ribagenga ndetse banaganira ku mikorere nimikoranire yabunzi nabayobozi bo mu nzego zibanze.

Abenshi ngo wasangaga nta n’ibikoresho bafite nkibitabo bandikamo ibibazo byabaturage, imyambaro, abandi ugasanga bakemura ibyo bibazo uko babyumva, kubera ko batabifiteho ubumenyi bumwe, abandi ugasanga bakira ibibazo batemerewe kwakira.

Iyi mikorere itari inoze yabunzi nabayobozi bo mu nzego zibanze ariko  n’ubuyobozi buvuga ko bwari buyizi kandi bwayibonaga. Mukashema Marie Christine ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bushoki yagize ati “kuba abunzi nta bumenyi buhagije bari bafite byagaragariraga nk’aho wasangaga umuturage abazaniye ikibazo bakagisubika kugira ngo biyambaze inzego zibakuriye.”   Akomeza avuga ko hari byinshi bakemuye kandi ngo byagenze neza gusa ko aya mahugurwa yari akenenwe. Urwego rwabunzi rwashyizweho hagamijwe kunganira inzego zubutabera mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe bitagombye kugezwa mu nkiko, kandi ngo kugeza ubu byagaragaye ko rwatanze umusaruro ushimishije. Abunzi kandi bahawe ibikoresho birimo ibitabo bigenga imikorere yabo, bije bisanga itegeko ribagenga bari basanganywe. Ikindi ni uko  mu minsi ya vuba bazanagezwaho nibindi bikoresho birimo ibitabo byo kwakiriramo ibibazo, imyambaro yakazi nibindi.

Abunzi bo mu karere ka Rulindo ,bakaba basoje aya mahugurwa bavuga ko hari byinshi bayunguyikiyemo,bikaba bizabafasha kunoza akazi kabo neza kurushaho.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka