Ruhango: Minisitiri w’ubutabera yasabye abaturage kwirinda inkiko kuko zibadindiriza mu iterambere

Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye, yasuye akarere ka Ruhango maze igirana ikiganiro n’abaturage b’umurenge wa Byimana uherutse kumvikanamo ubwicanyi bwahitanye abavandimwe batandatu biciwe mu nzu, maze asaba abaturage kwirinda kujya basiragira mu nkiko, ahubwo ubwabo bagaharanira kwikemurira amakimbirane.

Mbere yo gutangira ikiganiro yari yageneye abaturage bo mu murenge wa Byimana, ku mugoroba wa tariki 14/08/2014, minisitiri w’ubutabera yabanje kwifuriza iruhuko ridashira uyu muryango w’abantu batandatu wiciwe icyarimwe, ariko yizeza abaturage ko ubutabera buzakora ababikoze bakabiryozwa.

Minisitiri yakanguriye abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko kuko bihenze cyane, ahubwo abasaba kujya bo ubwabo bishakamo ibuisubizo by’ibibazo bafite, bakaniyambaza abunzi.

Minisitiri w'ubutabera asaba abaturage ba Byimana kwirinda guhora mu nkiko.
Minisitiri w’ubutabera asaba abaturage ba Byimana kwirinda guhora mu nkiko.

Minisitiri yagize ati “sindabona umuryango wageze mu nkiko utera imbere, ahubwo urushaho gukena, abana bakava mu mashuri, inzangano zigahaguruka mu miryango, abagana abapfumu bakaba batangiye kubarya utwabo”.

Minisitiri Busingye yasabye abaturage kujya bicara ubwabo bagakorana n’abunzi dore ko bashyizweho mu gihugu hose guhera muri buri kagari. Akaba yababwiye ko iyo abaturage bicaye bakikemurira ibabazo, imiryango yongera kubana neza ubuvandimwe bugakomeza. Ariko kubagana inkiko ho urwango ruba burundu.

Abaturage bari bitabiriye iikiganiro cya minisitiri w’ubutabera bavuze ko banyuzwe n’ibyo babwiwe na minisitiri, ariko bakavuga ko akenshi bagana inkiko kuko inzego z’ibanze akenshi zititabira kubakemurira ibibazo.

Abaturage bari bitabiriye ikiganiro cya minisitiri w'ubutabera.
Abaturage bari bitabiriye ikiganiro cya minisitiri w’ubutabera.

Umusaza Karinganire wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko akenshi abantu bajya kugana inkiko kuko mu nzego z’ibanze biba byananiranye, icyakora nawe asaba abaturage ko bakwiye kujya banyurwa n’ibyo mu nzego z’ibanze cyane cyane abunzi, kandi bakirinda ikintu cyo guhangana.

Iyi gahunda minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze yo gusura abaturage abashishikariza kutirukankira mu nkiko, ayitangiriye mu karere ka Ruhango, ariko ikaba izanakomereza mu tundi turere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi umuyobozi avuze nukuri hari abantu usanga bahora mumanza nutwo bakoreye twose bakatumarira mo kandi akenshi ugasanga kandi ninabo bari mumakosa,hamwe bababwir ko btsinzwe urubanza kandi bigaragaraa bakajururia , njye hari uwo nigezwe kwiyumvira avuga ngo amaze kujya mmanza 96 aho yabwiraga umuvunyi kandi wakumva ibyo abura amaze kubitangaho akayabo utabaze igihe yataye , kandi waukumva ibyo yiruka inyuma bitazapfa bigauye aibyo byose yatakaje

karekezi yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

ubundi ibibazo by’abaturage twakagombye kubyikemurira tutagiye mu nkiko kuko ho usanga hari amafaranga atakara mu bunganizi andi akajya mu rukiko kandi hakagombye kuba icyo kibazi cyarakemutse cyera.

Sango yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka