Rugarama: Abaturage barishimira uburyo Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunyi rwabakemuriye ibibazo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo bari bamaranye igihe ibibazo bavuga ko bishingiye ku karengane ngo barishimira uburyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015 Urwego Igihugu rw’Umuvunyi rwabibakemuriye.

Ibi aba baturage bakaba babitangaje nyuma y’ibiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunyi byari bigamije kumva ibibazo barugejejeho basaba kurenganurwa. Bamwe muri aba baturage bemeza ko ibibazo byabo byari bimaze igihe kirekire ngo barabuze uwabafasha kugira ngo bikemuke kuko ngo ibyo bari baragejeje ku buyobozi bw’akarere bari barategereje ko kabibakemurira bagaheba.

Manasseh utuye mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, avuga ko kuba basuwe n’urwego rw’Umuvunyi yabyakiriye neza cyane kuko bari bafite ikibazo bamaranye imyaka itandatu kitarakemuka, ariko ubu bakaba bizeye ko kigiye gukemuka.

Kanzayire akemura ibibazo by'abaturage.
Kanzayire akemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ”Njye na bagenzi banjye twagiranye ikibazo na Koperative COOPRORIZ ihinga umuceri mu gishanga cya Ntende, cyatewe n’uko iyi koperative yaremye ikiyaga cyo kuyifasha kuhira imyaka yabo ariko icyo kiyaga kuko kegereye ingo zacu iyo imvura iguye turarengerwa, kugeza na n’ubu ubuyobozi bw’Akarere ntacyo bwagikozeho kandi bukizi kuva kera.”

Mu gukemura iki kibazo cy’aba baturage, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Kanzayire Bernadette, yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’umushinga wa RRSP gufasha koperative y’abahinzi b’umuceri ya COOPRORIZ gushakira mu buryo bwihuse ubundi butaka aba baturage kugira ngo babone aho batura ndetse bakanubakirwa amazu asimbura ayo bazaba bimuwemo.

Kanzayire yakomeje avuga ko uyu munsi Urwego rw’Umuvunyi rwari rwateganyije kumva ibibazo by’abaturage bishingiye ku karengane, mu gikorwa kiswe umunsi wo kurwanya no gukumira akarengane, kugira ngo ibitarakemuka nabyo bibonerwe ibisubizo.

Abaturage batondaga umurongo kugira ngo babaze ibibazo byabo.
Abaturage batondaga umurongo kugira ngo babaze ibibazo byabo.

Nubwo hari abishimira uburyo ibibazo byabo byakemuwemo, hari bamwe ariko mu batuye muri uyu Murenge wa Rugarama batashye batanyuzwe n’ibyemezo byafashwe ku bibazo by’akarengane bari bafite.

Gatsinzi Leopord nawe wo muri uyu murenge agira ati:” Nk’ubu njyewe ku kibazo cy’ubutaka bwanjye bwatwawe, nandikiye ubuyobozi bw’akarere mbusaba ko bwandenganura ntibwagira icyo bunsubiza. N’uyu munsi mbibukije bambwira ko ubwo nanditse nsaba kurenganurwa ngo bazansubiza nyamara ubwo nandikiraga akarere hari mu mwaka wa 2009.”

Uretse muri uyu murenge wa Rugarama, iki gikorwa cyo kumva ibibazo by’abaturage bishingiye ku karengane cyabereye no mu mirenge yose igize akarere ka Gatsibo uko ari cumi n’ine. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwijeje abaturage ko n’ubwo ibibazo by’akarengane bidakemuka ako kanya ngo mu gihe kitarambiranye byose biraba byabonewe ibisubizo kandi binyuze buri wese.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese Ko Natekerezaga Ko Uko Badusura Bakagiye Bagaruka Bakareba Ko Ibyo Bakemura Ko Byakemutse Reba Nkikibazo Cyariya Mazu Yasenywe Rwagitima Ubu Nabwo Nugutegereza Amaso Agahera Mukirere Aha Nzaba Ndeba Murakoze

HAKIZIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka