Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Perezida Paul Kagame yakuriye inzira ku murima umuntu wese wigamba ko adashobora gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera igitutu runaka ko yibeshya.

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bwibwira ko hari icyatuma badakurikiranwa
Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bwibwira ko hari icyatuma badakurikiranwa

Yabitangaje agendeye ku biherutse gutangazwa na Ingabire Umuhoza Victoire wahawe imbabazi nyuma y’uko yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15. Ingabire yari amazemo imyaka umunani ariko nyuma yo gusaba imbabazi aza gufungurwa.

Akigera hanze yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, ahita yigarama ibyo kuba yarasabye imbabazi kugira ngo afungurwe. Yagize ati “Ntabwo nari gusaba imbabazi kuko nta cyaha nakoze cyatumye mfungwa.”

Ingabire yari yafunzwe kubera ko ubutabera bwamuhamije icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu magambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi abaza ati “Nabonye urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko sinabonye urw’Abahutu na bo bishwe.”

Yabitangarije mu muhango w'irahira ry'abadepite bashya
Yabitangarije mu muhango w’irahira ry’abadepite bashya

Icyo gihe yari aje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2010 ariko ubutabera buhita butangira kumukurikirana kuri ayo magambo kugeza akatiwe. Yaje kwandikira Perezida wa Repubulika asaba imbabazi ngo afungurwe, ariko ubusabe bwe buza kwemezwa muri Nzeri 2018, nyuma y’isuzuma ry’imitwarire yagaragaje muri Gereza.

Perezida Kagame wagaragaje ko atishimiye iyo myitwarire, yaburiye uwo ari we wese utekereza ko adashobora gukurikiranwa kubera igitutu runaka ko yibeshya.

Yagize ati “Ukabona umuntu ngo njyewe ntaho nasabye imbabazi cyangwa ngo sinasaba imbabazi, ngo buriya baturekuye kubera igitutu. Igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho wajya kwisanga wasubiyemo.

“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo.”

Inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite y'iyi manda igizwe n'abagore bangana na 61.25%
Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite y’iyi manda igizwe n’abagore bangana na 61.25%

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yarahizaga Abadepite 80, bagiye kwinjira muri manda nshya y’inteko ishinga amategeko yatangiye none ikazasoza muri 2023.

Muri uwo muhango kandi Perezida Kagame yavuze ko nta mutungo wa leta cyangwa ibikorwa bya guverinoma byagenewe abaturage bizongera kuba imfabusa, kuko uzajya agira uruhare mu idindira ryabyo cyangwa imikorere mibi azajya abiryozwa.

Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abagize inteko barahiye
Perezida Kagame yafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abagize inteko barahiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ingabire mugihome sahantu mumyaka8 warumaze ntiwakabaye wishongora gutyo kandi uzinezako isaha kwisaha wanasubirayo kereka wenda niba gereza tuzi twese atariho waruri (nb) mushiki wange inama nakugyira uzarye duke uryame kare reka politique ushinge amangasine ucuruze ntanzara izakwica kuko sibyiza guhangara chaiman wamilion zirenga 14000000zabanyarwanda

mugisha james yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Amagambo menshi simeza vuga make yubaka Societe reka amagambo uze ufatanye nabandi kubaka u Rwanda

Scott yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Burya kuvuga make yingenzi birafasha naho guhurutura amagambo adafite icyo yakubaka muri sosiyete nyarwanda ntacyo bimaze madame victoire udhatse waza ugafatanya nabandi banyarwanda tukubaka igihugu cyacu ukava mumagambo mabu

Scott yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Njyewe nk’umukristu,ndagira inama Victoire Ingabire kureka politike,ahubwo agakurikiza inama Yesu yahaye abakristu nyakuri bose muli Yohana 17:16,hababuza kwivanga mu byisi,ahubwo bagashaka mbere na mbere ubwami bw’imana nkuko Matayo 6:33 havuga.Bakabifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango babeho.Politike akenshi itera ibibazo,nubwo hari bamwe ikiza.Impamvu abakristu nyakuri bose bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana nkuko Yesu yabibasabye muli Matayo 24:14,nuko ku munsi w’imperuka,ubwo bwami buzaza bukureho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma Yesu ahabwe gutegeka isi yose,ayigire paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Ingabire nareke politike,ashake ubwami bw’imana.

Gatare yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

amakuru mutugezaho ningenzi

modeste yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

amukuru wigihugu turamushigikiye ntampamvu nimw
e yogukozwa agati mujisho

twizerimana felix yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka