Nyanza: Umugore ushinjwa ubutekamutwe yabuze umwunganira kubera amikoro make

Kayirere Marie Claire ushinjwa n’abantu banyuranye ko yabatetseho imitwe akabacucura ibyabo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana tariki 19/02/2015, asubikisha urubanza nyuma yo kubura umwunganira mu mategeko kubera ikibazo cy’amikoro make.

Uyu mugore w’imyaka 35 ashinjwa n’abantu banyuranye bo mu Ntara n’umujyi wa Kigali ko yabatetseho imitwe bakamukodesha intebe zo mu bwoko bwa Palasitiki (Plastic), ariko ntazigarure.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana yari wenyine nta mwunganizi mu mategeko abanza gusomerwa imyirondoro ye ndetse ayemeranyaho n’urukiko, ariko avuga ko atiteguye kuburana kubera ko umwunganira bagifitanye ibibazo by’amafaranga.

Yabwiye urukiko ati “Ntabwo niteguye kuburana kuko nkeneye umwunganizi ariko kubera ko umuryango wanjye ufite ibibazo by’amikoro yo kwishyura avoka ndasaba ko urubanza rwaba rusubitswe amafaranga akabanza kuboneka”.

Uyu mugore ukurikiranyweho ubutekamutwe n'ubwambuzi yavuze ko atiteguye kuburana kuko atarabona umwunganira mu mategeko.
Uyu mugore ukurikiranyweho ubutekamutwe n’ubwambuzi yavuze ko atiteguye kuburana kuko atarabona umwunganira mu mategeko.

Urukiko rwahaye umwanya ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo buvuga ku mvugo y’uwo burega icyaha cy’ubutekamutwe n’ubwambuzi bushukana, maze buvuga ko yahabwa amahirwe yo kuzunganirwa mu gihe yemera neza ko azaba yabonye umwunganizi we mu by’amategeko.

Nk’uko uruhande rw’ubushinjacyaha bwabivuze ngo uburenganzira bwo kunganirwa buteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’andi mategeko mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwemera kandi rwashyizeho umukono.

Ahabwa ubu burenganzira bwo kunganirwa mu rukiko, uyu mugore yasabwe kwihitiramo igihe azaba yabonye umwunganira bidafashe igihe kirekire ngo bigire icyo byangiza ku gihe ubugenzacyaha bugomba kumumarana bumucumbikiye.

Mu mahitamo y’uyu mugore ukurikiranweho ibyaha by’ubutekamutwe n’ubwambuzi bushukana, yavuze ko urubanza rwaburanishwa tariki 24/02/2015 igihe akeka ko umuryango we uzaba wamaze gukemuramo ikibazo cy’amikoro yagaragarije urukiko nk’imbogamizi yatumye atabasha kunganirwa ngo aburane.

Urukiko rwamwibukije ko iki gihe nikigera atarabona umwunganira mu mategeko urubanza rwe ruzaburanishwa nk’uko nawe ubwe yabyiyemereye.

Abantu bo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bashinja uyu mugore ubutekamitwe bwo kubakodeshaho intebe ababeshya ko yagize ibyago ubundi akababwira ko yagize ubukwe ariko bazimuha ntazigarure.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka