Nyange: Nyuma y’imyaka isaga itatu bangirijwe imitungo mu gukora umuyoboro w’amashanyarazi baracyasaba EWASA kubishyura

Kuva muri Mata 2011, ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’amashanyarazi EWSA gitangiye imirimo yo gukora umuyoboro w’amashanyarazi uzayavana ku rugomero rwa Nyabarongo uyajyana i Kirinda, bamwe mubaturage babaruriwe imitungo bakaba batarishyurwa barasaba ko EWSA yabaha ingurane zabo kuko ngo barambiwe gutegereza.

Imitungo abo baturage bagera kuri 14 basaba kwishyurwa, irimo amazu n’imyaka yangijwe nk’uko bigaragara ku rutonde EWSA yashyize ahagaragara inemera kuzabishyura, dore ko kuva mu mwaka wa 2011 bamaze kubarirwa ayo mafaranga basaba EWSA kubishyura.

Abafite amazu yabaruwe ariko batarishyurwa bavuga ko batemerewe kuyakoresha kandi bataranayishyuwe
Abafite amazu yabaruwe ariko batarishyurwa bavuga ko batemerewe kuyakoresha kandi bataranayishyuwe

Nk’uko bigaragara ku nyandiko abo baturage bafite, ngo hari bamwe babaruriwe mu cyiciro kimwe na bo bamaze guhabwa ingurane zabo ariko bo bakaba ngo batumva impamvu basigaye. Umwe mu batarishyurwa witwa Nizeyimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko barambiwe guhora bategereje. Amafaranga aba baturage batarishyurwa bavuga ngi arasaga miliyini 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Baganira na Kigali Today, bamwe bavuze ko bifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwazirikana ikibazo cyabo, dore ko bavuga ko ngo bamaze igihe basaba abayobozi kubafasha kugikurikirana, bitaba ibyo bakababwiza ukuri ko batazabibafasha ngo bakaba bagana urwego rw’umuvunyi.

Abayobozi bo ku murenge wa Nyange no ku karere ka Ngororero ariko babwiye Kigali Today ko batari baramenyeshejwe icyo kibazo, umuyobozi w’akarere akaba yavuze ko agiye gukurikirana ukuri kwacyo maze abaturage bagahabwa ibyabo ntamananiza.

Ngo hamwe mu hanyujijwe ibikorwa by'amashanyarazi ntihagikoreshwa kandi ba nyiraho ntibishyuwe.
Ngo hamwe mu hanyujijwe ibikorwa by’amashanyarazi ntihagikoreshwa kandi ba nyiraho ntibishyuwe.

Ku ruhande rwa EWSA, umukozi ushinzwe gukurikirana ibyo gutanga ingurane kuri uwo muyoboro avuga ko hari abaturage bamwe batinze kwemera amafaranga babariwe abo bakaba aribo batarishyurwa ariko ngo abandi bose barishyuwe.

Si ugutinda kwishyura abagomba guhabwa ingurane gusa bivugwa kuri uwo muyoboro ariko, kuko hari n’abaturage bavuga ko batarabarirwa ibyabo byangijwe ndetse hakaba n’aho ngo EWSA yishyuye ingurane ku makonti atari aya banyiri imitungo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBISHYURWE RWOSE IGIHE KIBAYE KIREKIRE KANDI BARIHANGANYE BIHAGIJE .

umuwari yvette yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka