Nyamasheke: Hari ababura ubutabera kubera kutamenya amategeko

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyamasheke bagaragaza ko hari ibibazo bakunda kugira mu miryango iwabo bikabananira kubikemura ibindi bakarenzaho, kubera kutamenya amategeko.

Ibi ngo bituma hari amakimbirane ahora mu miryango bivamo ko abana birukana ababyeyi babo cyangwa ababyeyi bakirukana abana, ndetse bikaba byabyara intambara z’urudaca zivamo urupfu iyo bidahagurukiwe hakiri kare.

Ibi abaturage babigaragaje mu gihe basurwaga n’abakozi bashinzwe gutanga ubujyanama mu mategeko (MAJ), mu gikorwa bamazemo icyumweru bakira ibibazo by’abaturage banabahugura ku bijyanye n’amategeko.

Abaturage bavuga ko hari amakimbirane adahoshwa cyangwa agateza ibindi bibazo kubera kutamenya amategeko.
Abaturage bavuga ko hari amakimbirane adahoshwa cyangwa agateza ibindi bibazo kubera kutamenya amategeko.

Munyaneza Damascène, utuye mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke avuga ko hari ibibazo byinshi abaturage bahura nabyo bikananirwa gukemurwa kubera ahanini baba batazi amategeko.

Munyaneza avuga ko hari ibibazo byinshi biba mu miryango cyane cyane ibijyanye n’iminani, amasambu ndetse n’amakimbirane y’imiryango, bakabikora nabi cyangwa bakemera kurenganwa kubera ko batazi amategeko ashobora kubarengera.

Agira ati “ntibitangaje kubona hari umubyeyi wenda kwiyahura kubera abana be bamujujubije ngo natange iminani kandi gutanga umunani atari itegeko. Iyo hari amakimbirane mu miryango ubundi akemurwa n’amategeko hatabayeho ubushyambirane nyamara kubera kudasobanukirwa hari ubwo biteza umwiryane aho kwisunga amategeko ngo abakiranure cyangwa biyunge bo ubwabo”.

Rubagumya Antoine ukuriye inzu ifasha abaturage kumenya amategeko (MAJ) avuga ko bigenda bigaragara ko hari abaturage bataramenya ko hari amategeko abarengera, bityo bikagorana kugira ngo bigobotore akarengane ako ariko kose bashobora guhura nako.

Rubagumya avuga ko hashyizweho uburyo bwose bushoboka kugira ngo umuturage w’u Rwanda abeho yishimye ndetse n’igihe habaye ikibazo agisohokemo mu buryo bumuhesha agaciro.

Agira ati “abaturage turi kubasobanurira ngo bamenye uburenganzira bwabo, abatari bazi ko hari amategeko abarengera agamije guca akarengane akari ko kose mu Rwanda, ibi kandi bituma abaturage bacu badasiragira mu nkiko. Kuko iyo basobanukiwe n’amategeko hari amakosa bamwe bakora bareka kuko nta muturage utinyuka kurengera undi”.

Abaturage bagaragaza ko hakiri ibibazo mu kumenya neza amategeko y’imbonezamubano, agena imicungire y’ubutaka n’ izungura.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka