Nyamagabe: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana amushukishije amafaranga 250

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku itariki ya 04 Ukwakira 2021, bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.

Ubushinjacyaha buravuga ko iki cyaha cyabaye tariki ya 26 Nzeri 2021 kibera mu Mudugudu wa Mugote, Akagari ka Bushigishigi, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.

Uwahohotewe avuga ko tariki ya 26 Nzeri 2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi yageze mu nzira hafi y’ishyamba, umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya amubwira ko aza kumuha amafaranga magana abiri na mirongo itanu (250Frw) ariko ntiyayamuha ahita ataha atinya kubibwira ababyeyi be. Tariki ya 29 Nzeri 2021 saa kumi z’umugoroba ngo nibwo yabibwiye Umuyobozi wabo w’Umudugudu.

Uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ubwo bamufataga, yemeye ko yasambanyije umwana w’umuturanyi akabikorera n’inyandiko, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ibivuga.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Birababaje cyane iyo uhohotewe bikugiraho ingaruka mu buzima bwawe bwose birakwiye ko uyu muntu ahanywabyintangarugero ariko Kandi harigihe umuntu ajyana ikirego kuri RIB ya hohotewe cyane ku muntu urengeje imyaka 18 ugasanga ikirego cyawe ntibagohaye agaciro

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Twasabaga ko uyumusore wakoze amahano nkayangaya ko mwamushyira ahagaragara namafoto yiweee akagaragara kuko yakoze amahano rwose kd agahanwaaa byintangarugero

Theoneste yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ndi KADUHA abiha gusambanya abana nibafatwe nkabagome kuko nabanzi bigihugu abo bana nibo Rwanda rwejo.

Maniragaba jean Damascene yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Icyaha nikimuhama ahanwe

Alex yanditse ku itariki ya: 8-10-2021  →  Musubize

Ubu ni ubugome bukabije. Ahanwe by’indangarugero.

Karangwa Timothée yanditse ku itariki ya: 8-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka