Nyamagabe: Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 bizaba abayirokotse bose barahawe imitungo yabo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 kizagera imitungo y’abarokotse Jenoside ifitwe n’abandi yarahawe bene yo, ndetse n’imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zose zararangijwe.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko bitarenze uku kwezi kwa 11/2013 imitungo yose y’abarokotse Jenoside yari ifitwe n’abandi mu buryo bunyuranye izaba yashyikirijwe bene yo.

Ati “hari ibibazo bigomba gukemuka cyane cyane nk’ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside (yakorewe Abatutsi muri mata 1994) ifitwe n’abandi. Mu byo twiyemeje ni uko muri kuno kwezi kwa 11 ibyo bibazo bizaba byarangiye burundu”.

Uretse imitungo ifatika y’abarokotse Jenoside yaba igifitwe n’abandi batari bene yo, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe avuga ko n’imanza z’imitungo yabo yangijwe zaciwe n’inkiko Gacaca zose zizaba zarangijwe mbere y’uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 biba, ni ukuvuga ko bizarangirana n’ukwezi kwa gatatu 2014.

Mugisha Philbert, Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe.
Mugisha Philbert, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe.

“Imirenge igihe yihaye, harimo abihaye ukwezi kumwe ariko igihe cya kera ni ukurangizanya n’ukwezi kwa gatatu 2014. Nta kindi bisaba ni ubushake no kumva ko ari ngombwa kuko ibi bibazo bimaze igihe… N’ubundi tujya tubifatira ingamba ariko ubu ho twavuze ngo ni igihango tugize nk’abayobozi kugira ngo ibi bibazo tubikemure igihe twihaye cyubahirizwe,” Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ashimira abarokotse Jenoside kuba barihanganye igihe cyose gishize akabizeza ko bigiye gushyirwamo ingufu bagahabwa ibyabo.

Ikibazo cy’imitungo n’imanza zitararangizwa by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyagarutsweho mu nama yabaye kuwa kabiri tariki 12/11/2013 yahuje ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye IBUKA ku karere no ku mirenge, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abutugari.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagaragaje imbogamizi y’abantu bagomba kwishyura imitungo bononnye ariko bakaba badafite ubushobozi cyangwa amasambu yabo atemerewe gutezwa cyamunara kubera ingano yayo, bakaba barasabye ko hakorwa ubuvugizi itegeko ribasaba ko bakora imirimo nsimburagifungo rikihutishwa rikanashyirwa mu bikorwa.

Abahagarariye IBUKA bashinzwe kurengera inyungu z’abacitse ku icumu bari muri iyi nama batangaje ko bashimishijwe no kuba akarere karahize uyu muhigo, bakaba basaba ko hakorwa ibishoboka byose ukeswa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka