Nyagatare: Imikoreshereze mibi y’ubutaka yongeye kugaragarizwa Umuvunyi

Ubwo Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire, hamwe n’itsinda ry’abakozi b’uru rwego bari mu karere ka Nyagatare muri gahunda y’icyumweru cyahariwe kurwanya n’akarengane, yagejejweho ibibazo byerekeye ubutaka bukoreshwa icyo butagenewe.

Kimwe muri ibyo bibazo ni icya Uwimana Angelique w’imyaka 19 y’amavuko waguze ubutaka akabukoreraho ubuhinzi nyamara bwaragenewe ubworozi bigatuma asabwa guhagarika ibyo bikorwa cyangwa agasubizwa amafaranga yabuguze.

Uwimana Angelique akomoka mu murenge wa Kabarore akarere ka Gatsibo. Yaje kugurisha ubutaka yari ahafite dore ko ari n’impfubyi agura hegitari mu mudugudu wa Akayange ahitwa mu Burembo mu kagali ka Ndama umurenge wa Karangazi.

Uwimana Angelique waguze ubutaka bwagenewe ubworozi akabuhingaho.
Uwimana Angelique waguze ubutaka bwagenewe ubworozi akabuhingaho.

Uwo avuga ko baguze ubwo butaka Urayeneza Fred ngo yari yarabuhawe ari ubwo gukoreraho ubworozi. Ibi byatumye Uwimana wari watangiye guhinga asabwa korora cyangwa agasubizwa amafaranga ye miliyoni yabuguze. N’ubwo yayemeye ngo hashize igihe nta gisubizo abona.

Uku kureregwa ashinja ubuyobozi ariko ngo siko bikwiye kumvikana; nk’uko bisobanurwa na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare uvuga ko iki kibazo kijyanye n’ubugure bw’ubutaka kikiri ingutu.

Ngo ubu bugure bukorerwa hagati y’uwaguze n’uwagurishije bityo bikagora ubuyobozi kubikemura. Aha rero asanga ubuyobozi budakwiye gushinjwa amakosa abaturage baba bakoze ahubwo nabwo bufite uwo mugogoro wo kubikemura nyamara biba byarakozwe rwihishwa.

Agira ati “Aho bagurira ntawuhamenya ahubwo tubabona baza kudusaba kubishyuriza abo baguze nabo nyamara mu gihe cy’igura nta muyobozi bahamagaye. Nitwe tubazwa amakosa abaturage bakora kandi bayazi”.

Ashingiye ku nama yagiriwe n’umuvunyi mukuru Aloysia Cyanzayire n’itsinda ry’abakozi b’uru rwego bari mu karere ka Nyagatare kugeza tariki 01/05/2014 muri gahunda y’icyumweru cyahariwe kurwanya n’akarengane muri aka karere, Uwimana Angelique ubu arifuza kuba arekewe mu butaka yaguze akaba ahashaka ibimutunga mu gihe ikibazo kitarakemuka.

Abaturage bari ku murongo bategereje kubaza ibibazo byabo.
Abaturage bari ku murongo bategereje kubaza ibibazo byabo.

Si Uwimana Angelique gusa wagaragaje ikibazo kijyanye n’ubutaka kuko ibyinshi byagejejwe ku muvunyi mukuru byibanze ku ikoresha ry’ubutaka icyo butagenewe. Icyo ibi bibazo bihuriraho ni uko bose bagura bakanagurishwa nta buyobozi buhari rimwe bamwe ngo bagashukwako bazabahinduriza.

Ikindi kibazo cyagaragarijwe umuvunyi mukuru ni abaturage bakomerekejwe n’inyamanswa cyangwa zikabangiriza imitungo ariko kugeza amagingo aya bakaba batari bishyurwa nyamara barabariwe ndetse bakanasinyishwa n’ubuyobozi bw’ikigega cy’ingoboka ku bangirijwe n’inyamanswa cyangwa impanuka.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inaha Mukayange Kandama abagaruje ubutaka ntabwo bororeramo ahubwo nabo bahingamo knd baragaruje bavugako.bagiye korora kandi abaguze bababuza guhinga (kt

Bosco yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka