Nyabihu: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere afunzwe akekwaho kwigwizaho umutungo

Urwego rw’umuvunyi rufatanije na Polisi y’igihugu kuwa 4 Werurwe 2014bataye muri yombi Habyalimana Emmanuel,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, akekwaho icyaha cyo kwigwizaho umutungo.

Ku murongo wa terefone, umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi ,yadutangarije ko mu kumenyekanisha imitungo “declaration”
byagaragaye ko hari imitungo Habyalimana atabashije gusobanura.

Ngo byanagaragaye kandi ko hari indi mitungo Habyalimana yanditse kuri muramu we Nkuriyingoma Jean Bosco nawe ufungiye i Musanze akekwaho icyaha cyo kuba ikitso cya Habyalimana; nk’uko bitangazwa na Nkurunziza Jean Pierre umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi.

Itangazo Urwego rw'umuvunyi rwasohoye rimenyekanisha itabwa muri yombi ry'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyabihu.
Itangazo Urwego rw’umuvunyi rwasohoye rimenyekanisha itabwa muri yombi ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu.

Nkurunziza Jean Pierre avuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu Habyalimana Emmanuel ,ndetse na muramu we Nkuriyingoma Jean Bosco, dosiye zabo zirimo kunonosorwa neza kugira ngo zizashyikirizwe ubushinjacyaha bagezwe mu butabera.

Ubu Habyalimana Emmanuel acumbikiwe kuri Station ya Police ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali; nk’uko tubikesha itangazo ry’urwego rw’umuvunyi ryo kuri uyu wa 5/03/2014.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

umuyobozi ukekwaho ibyaha ibyaribyo byose azajye akurikiranwa hatitawe kucyo aricyo cyose murakoze

THEONESTE yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Nukuri mutubere maso kuko sinumva impamvu Nyabihu ihora mumyanya yinyuma mumihigo kombo aricyo kigega cy’igihugu habura iki?muterebere impamvu?

Duhirimana yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Bishobotse mwasuzuma ba gitifu buturere bose kuko urebye bafite aho bahurira nibyatumq bateshuka bakava mubiringirwa.

lisa yanditse ku itariki ya: 8-03-2014  →  Musubize

hanyuma se rwa rutonde rwashyikirijwe minisitiri mw’intebe rwarigitiyehe?Abo muri RDB,MINIJUST n’ahandi kuki bo badakurikiranwa.Ubu uyu mugabo ntabuze uwo bafitanye itiku.Ariko mu by’ukuri ubutabera buzagera ryari mu rwanda?

rukundo yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Insina ngufi niyo icibwaho urukoma. Abakomeye bubaka mu Rwanda no mu mahanga bo nta kibazo.

KARANGWA yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

umuyobozi wese urya imitsi ya rubanda yaragakwiye kubiryozwa kuburyo bwumwihariko kuko abikora yabiyekereje, ndatekerezako nambere yuko ajya no kwemera kwiyamamariza ako uwo mwanya aricyo yateguraga, biba bibabaje iyo abantu bakwizeye nkinyangamugayo bakwizeyeho ubushobozi bwo kubayobora mu iterambere warangiza ukabacocora utwo bateganyije kugira bubake igihugu cyabo

peter yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka