Nyabihu: Batatu bafashwe binjiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Blue Skys

Mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, hafatiwe abagabo batatu bari baturutse Musanze bafite amaduzeni 90 y’ ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Blue Skys bavuga ko bituruka mu gihugu cya Uganda .

Mu babifatanywe harimo Mugirimbabazi Jean Bosco wafatanywe iduzene 35 za Blue Skys, Ntakirutimana Emmanuel wafatanywe iduzeni 40, mu gihe Kwizera Isaac yafatanywe iduzeni 15 z’ubu bwoko bw’inzoga. Bose bavuga ko bari baturutse i Musanze babitwaye i Rubavu.

Abagabo bafatanywe ibiyobyabwenge.
Abagabo bafatanywe ibiyobyabwenge.

Uko ari batatu ngo bari bateze imodoka, inzoga zabo bazitwaye mu mavarisi izindi mu bikapu. Nyuma yo gufatwa, kuri ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polise ya Mukamira, mu gihe hagitegerejwe ko bakorerwa dosiye ku byaha bakurikiranyweho.

Aba bagabo bafashwe bavuga ko ibyo bakoze bazi ko bitemewe kandi ko babisabira imbabazi.

Ntakirutimana Emmanuel, umwe muri bo, avuga ko kuba barinjije ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda ari amaburakindi kuko bashakaga icyababeshaho.

Bavuga ko agapaki kamwe ka Blues Skys bakagura ku 1700 FRW kagera i Rubavu bakakagurisha ku mafaranga hagati ya 2000FRW-2300FRW.

Zimwe mu nzoga za Blue Skys zitemewe bafatanywe.
Zimwe mu nzoga za Blue Skys zitemewe bafatanywe.

Gusa aba bagabo bagira inama abandi baturage, yo kutishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko bitemewe mu Rwanda.

Ngo uwabyishoramo ashobora kubihuriramo n’ingorane nk’izo bahuye nazo, agahomba kandi akaba yanafungwa.

Umuvugizi wa Polise mu Ntara y’Iburengerazuba, Sup. Emmanuel Hitayezu, yaburiye abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko butemewe kandi n’abazafatwa bazabihanirwa, harimo no gufungwa.

Mu gihe bahamwe n’ibyaha, Umuvugizi wa Polise mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 3 ku banywa urumogi cyangwa se ibindi biyobyabwenge.

Naho ku babicuruza cyangwa se ababyambutsa igihugu babijyana mu kindi, itegeko rikaba riteganya ibihano by’igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka 5.

Abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku bacuruza, abinjiza, abakora n’abanywa ibiyobyabwenge mu rwego rwo gufatanya n’ inzego zibishinzwe mu kubirwanya.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka