Nta muntu wemerewe gufunga undi binyuranije n’amategeko – Umushinjacyaha Mukuru

Mu nama rusange y’abashinjacyaha bose yabaye kuri uyu wa 22/02/2013, Umushinjacyaha mukuru yagarutse ku makuru aherutse gutangazwa n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, avuga ko 70% by’abagezwa imbere y’inkiko bafungwa kandi hari abakagombye no kuburana bari hanze.

Kuri iki kibazo Umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, ntiyatinze ku mibare itangwa avuga ko abayikoze bashobora kuba barakabije, ariko avuga ko nubwo yaba umuntu umwe nta mpamvu yo kumufunga mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yagize ati: “Nagira ngo mbabwire ko nta n’umwe muri mwe wemerewe gufunga umuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko. Ukora ibyo ntakwiye kuba yicaranye natwe ahangaha, kuko ntaba aharanira inyungu z’uru rwego cyangwa iz’igihugu”.

Umushinjacyaha mukuru yashimangiye ko kumara imyaka myinshi mu butabera atari byo bisobanuye uburambe, ahubwo kurangwa n’imikorere isobanutse ku buryo n’abashya baza bakorera muri uwo murongo ari byo bikwiye gushyirwa imbere.

Muri iyi nama kandi Martin Ngoga yahamije ko ubutabera bw’u Rwanda bugeze ku ntambwe ishimishije bwivugurura, ku buryo n’ibibazo bihari bidakwiye gupfukirana iyo sura.

Martin Ngoga yagarutse kuri byinshi bimaze gukorwa kuva hatangira gahunda y’ivugurura mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda mu myaka 10 ishize. Gushyira mu myanya abize iby’amategeko, kongerera ubumenyi abakozi bajya kwihugura hanze biri mu byatumye urwego rw’ubushinjacyaha runoza imikorere.

Martin Ngoga yanagarutse ku butabera mpuzamahanga, anenga icyemezo cyafashwe n’urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR). Kuri we ngo nubwo ibyemezo by’inkiko bitavuguruzwa, kuvuga ko ari byiza cyangwa ari bibi nta cyaha kirimo.

Umushinjacyaha mukuru asanga kuba urukiko rwarafashe icyemezo cyo gufunga imyaka 30 Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza, urugereko rw’ubujurire rukabahanaguraho ibyaha byose harimo intera ndende cyane ku buryo hari uruhande rumwe rufite ikibazo.

“Niba urugereko rw’ibanze rukatiye umuntu imyaka 30 y’igifungo, mu bujurire akaba umwere kandi bigakorwa inshuro nyinshi, hari ikibazo. Ku ruhande rumwe uwashatse gufunga umwere akora nabi, cyangwa se umugize umwere akora nabi kuko afunguye umunyacyaha. Ikinyuranyo cy’imyaka 30 no guhanagurwaho icyaha ni kinini mu buryo butumvikana”.

Iyi nama yabaye yagaragaje ibyashyizwe mu bikorwa byavuzweho umwaka ushize, aho abakoze nabi bagiye birukanwa ku mirimo yabo.

Iyi nama yitabiriwe n’izindi nzego zikorana n’ubushinjacyaha nka Polisi y’igihugu, abahagarariye inkiko, urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa ndetse n’abahagarariye urugaga rw’abunganizi mu by’amategeko (avocats).

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

i yo ni politike niki ayobewewe se? ntabantu bafunzwe nubu batazi icyobabaziza? lrt them first follow up those files.

mike yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka