Ngororero: Babiri bahoze ari abakozi b’ikigo nderabuzima cya Rususa basubijwe mu kazi

Nyuma y’amezi hafi atandatu barahagaritswe ku kazi kubera gukurikiranwaho kunyereza umutungo w’ikigo nderabuzima cya Rususa, umuyobozi w’icyo kigo Beninka Leoncie, hamwe n’umucungamutungo witwa Nyirabashyitsi Gloriose basubijwe mu kazi na komisiyo y’abakozi ba Leta.

Aba bakozi bari barahagaritswe na Padiri wa Paruwasi ya Rususa ari nayo nyiri icyo kigo nderabuzima nyuma y’igenzura ry’umutungo ryakozwe n’abakozi b’akarere babishinzwe bagasanga ibyanyerejwe byose bifite agaciro gasaga miliyoni umunani harimo amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 564 n’amafaranga 197, ndetse n’ibikoresho birimo sima bivugwa ko uwo muyobozi yatwaye atabiguze cyangwa ngo abihererwe uburenganzira.

Nyuma yo guhagarikwa ku kazi na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rususa, abo bakozi bombi batanze ikirego aho bavugaga ko birukanywe ku buryo butemewe n’amategeko, kuko babarirwa mu bakozi ba Leta bityo bakaba barirukanywe n’umuntu utabifitiye ubushobozi, maze maze komisiyo ishinzwe abakozi muri minisiteri ibishinzwe isaba ko basubizwa mu kazi.

Gusa, impande zose ntiziradutangariza ibyemezo byafashwe ku mitungo yagaragaye ko yanyerejwe, ariko amakuru atugeraho avuga ko ikibazo cyagejejwe mu nkiko.

Nyuma yo gusubizwa mu kazi, abo bakozi basabye ko batasubizwa kuri icyo kigo nderabuzima maze bimurirwa ahandi.

Kuri ubu, ikigo nderabuzima cya Rususa cyahawe by’agateganyo abandi bakozi, mu gihe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rususa avuga ko nyiri ikigo ariwe uzishakira abakozi bo kuzabasimbura, kandi akaba abyemererwa n’amategeko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka