Ngororero: Abajyanama mu by’amategeko bagabanyije ibibazo by’abaturage mu gihe cy’imiyoborere myiza

Muri iki gihe mu Rwanda turi mu gihe cyahariwe imiyoborere myiza, mu karere ka Ngororero abaturage babaza ibibazo baragabanutse cyane ku buryo hari n’aho bavuga ko nta bibazo bihari ahubwo bagasaba ko bahabwa ibiganiro bakanasabana.

Mu myaka yabanjirije 2013, mu gihe cyahariwe imiyoborere myiza wasangaga aho abayobozi basuye abaturage harangwa no kubaza ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku karengane, ihohoterwa ryo mu ngo n’imitungo, aho wasangaga hari imirongo miremire y’ababaza ibibazo ndetse bose ntibabone umwanya wo kubaza.

Mu gihe, ababaga babyiganira kubaza ibibazo birebana no kurenganurwa babaga babarirwa hagati ya 40 na 50 ubwo buri murenge wasurwaga, ubu ababaza ntibarenga 5 ndetse hamwe na hamwe ntanababoneka, kandi usanga ari abafite ibibazo bifatika koko.

Mbere wasangaga imirongo y'abafite ibibazo ari miremire.
Mbere wasangaga imirongo y’abafite ibibazo ari miremire.

Nko mu mwaka ushize wa 2013, ibibazo byose byabajijwe byari 118, ariko kugeza ubu gusura imirenge bigeze ku musozo nta bibazo bigera kuri 30 biraboneka.

Ibi ngo byaba byaragabanutse ahanini kubera abajyanama mu by’amategeko bageze mu karere bakaba banamanuka bagasanga abaturage bakabanza kuganira ku bibazo bafite.

Ibi byatumye abaturage nabo bafata umuco wo kubanza kubagana mbere yo gutanga ibibazo cyangwa ibirego, dore ko hari n’ibyo babazaga abayobozi b’inzego z’ibanze byaramaze guca mu nkiko cyangwa badafite ibimenyetso.

Ubu bashishikazwa no gutega amatwi ibiganiro no gusabana.
Ubu bashishikazwa no gutega amatwi ibiganiro no gusabana.

Muri Mutarama 2013, umuyobozi w’akarere ka Ngororero yari yatangaje ko afite ikizere ko ibibazo by’abaturage bizagera aho bikarangira bagasigara bahanganye gusa n’ibibazo by’ubukene abenshi bakivuga ko bibugarije. Ibi byemezwa na Antoine Buruhukiro, umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ubwo yasuraga aka karere ka Ngororero.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ko mutatubwira igihe DASSO izatangirira gukora?

alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka