Ngoma: Inteko z’abunzi zahawe umwambaro ubaranga mu kazi

Mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’abafatanyabikorwa babo kuri uyu wa 30/10/2013, abunzi bo mu karere ka Ngoma hose bahawe umwambaro ubaranga uzajya ubafasha mu kazi ko gukemura ibibazo by’abaturage bitarinze kujya mu nkiko.

Barinda Anastase, umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bushinzwe inteko z’abunzi ku rwego rw’igihugu, yavuze ko umwambaro utanzwe ari uwo kwambara mu gihe bari kunga abantu kugirango ubatandukanye n’abandi.

Yagize ati “Uyu mwambaro tuwubahaye kugirango igihe muri ku biro runaka mwunga abantu, ubatandukanye n’abandi bari mu zindi gahunda aho ngaho muri. Murasabwa kuwukoresha igihe muri mu kazi gusa kandi ni n’ishema kuri mwe kuko ubagaragaza.”

Abunzi bishimiye umwambaro bahawe kuko ngo uzabongerera agaciro mu kazi kabo.
Abunzi bishimiye umwambaro bahawe kuko ngo uzabongerera agaciro mu kazi kabo.

Nubwo bahawe umwambaro ariko aba bunzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite zirimo izuko agahimbazamusyi bemerewe ko guhabwa ubwisungane mu kwivuza batarakabona. Izindi mbogamizi ngo zijyanye no kutagira ibikoresho bibafasha mu kazi.

Kuri iki cyibazo Barinda Anastase, yabasubije ko kuba batarabona ubwisungane mu kwivuza hari inzego zaba zarabigizemo ukurangara gato kuko ngo ahandi mu tundi turere bamaze kubuhabwa.Yabijeje ko mu gihe cya vuba baba bamaze kubona ayo makarita yo kwivurizaho.

Muri iyi nama abunzi bongeye kwibutswa ko akazi bakora ari akubwitange ko ntawagakwiye kwitwaza ko adahembwa ngo abe yakwaka ruswa cyangwa ngo abe yakora nabi ngo kuko agahimbazamusyi kataraboneka.

Ngarambe Syliver wari uhagarariye umuyobozi w’akarere mu muhango wo guha aba bunzi umwambaro ubaranga, yavuze ko abunzi bakoze akazi gakomeye kuburyo umusaruro wabo ugaragarira no kubiro by’abayobozi.

Yagize ati “Ubundi mbere uru rwego rutarajyaho wasangaga imbere y’ibiro by’umuyobozi hatonze abaturage baje gutanga ibibazo,ariko ubu ntabo tukibona kuko abunzi baba babunze bigakemuka.”

Uhagarariye abunzi muri MINIJUST yambika abunzi umwambaro bari bahawe.
Uhagarariye abunzi muri MINIJUST yambika abunzi umwambaro bari bahawe.

Mu mwaka ushize wa 2012 urwego rw’abunzi ngo rwabashije gukemura ibibazo ku kigereranyo cya 85% ku rwego rw’igihugu, imanza zingana na 15% nizo zananiranye bajya mu nkiko.

Mu gihe mu myaka yashize muri uru rwego rw’abunzi hari hakuze kugaragaramo ruswa, ndetse nabafashwe bagashyikirizwa ubutabera, muri uyu mwaka ngo ntawagaragaye ko yakiriye ruswa.

Urwego rw’abunzi guhera muri uyu mwaka rwashyizwemo ingufu aho bariguhabwa amahugurwa ku mikorere yabo ndetse bakanahugurwa ku mategeko amwe namwe y’imboneza mubano.

Umushinga mpuzamahanga IRC ukaba ariwo wateguye ibikorwa bitandukanye byo kubongerera ubushobozi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka