Ngoma: Bahawe iminsi 20 ngo barangize gukemura ibibazo byagaragajwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abo mu tugari bigize akarere ka Ngoma bahawe iminsi itarenze 20 yo kuba barangije gukemura ibibazo byose abaturage bagaragaje mu kwezi kw’imiyoborere myiza ku uyu mwaka wa 2013.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma yabaye tariki 03/06/2013, byagaragajwe ko kugera ubu ku bibazo 517 byari byagaragajwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza hamaze gukemurwa 386 bingana na 75%.

Nyuma yo kubona ko ibi bibazo bitakemuwe byose kandi bari bihaye ko mu kwezi kwa kane bizaba byarangiye byose, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise,
yahise asaba ko bitarenza iminsi 20 bitarangije gukemurwa.

Umuyobozi w’akarere abona ko kuba barihaye umuhigo ukaba wararenze habayemo kudashyiramo ingufu no kurangara, yaniyemeje kubikurikirana ajya mu murenge mu wundi areba aho icyo kibazo kigeze.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma avuga ko kuba ibibazo bitarakemurwa byose hashobora kuba harimo uburangare.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko kuba ibibazo bitarakemurwa byose hashobora kuba harimo uburangare.

Yagize ati “Ni umuhigo twari twihaye ko mu kwezi kwa Kane byose byagombaga kuba byarangiye. Evaluation y’imihigo igiye gutangira, uyu muhigo rero ntugomba gutuma dutakaza amanota.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, nawe yunze mu ry’umuyobozi w’akarere avuga ko gukemura ibi bibazo ari no kubungabunga umutekano kuko ngo iyo bidakemutse bibyara umutekano muke w’indwano ndetse no kwicana.

Bamwe mu ba nyamabanga nshingwabikorwa babajijwe bimwe mu bibazo bashinzwe n’umuyobozi w’akarere gukurikirana muri uko kwezi kw’imiyoborere myiza, maze bagaragaza ko bari mu nzira yo kubirangiza.

Uretse gukemura ibi bibazo hanagaragajwe ikibazo cy’imanza zitarangizwa kandi inkiko zarazifatiye umwanzuro. Aha abanyamabanga nshingwabikorwa bongeye kwibutswa ko bafite inshingano zo kurangiza ku gihe imanza zose zaciwe n’ubucamanza ndetse n’abunzi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka