Ngoma: Abunzi bahuguwe muri gahunda yo kwegereza ubutabera abaturage no bungutse byinshi

Abunzi bari guhabwa amahugurwa mu mushinga wo kwegereza abaturage ubutabera batangaje ko hari byinshi bakoraga basanze bigomba guhinduka mu rwego rwo gutanga ubutabera bwunga nyabwo.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko ubundi bungaga Abanyarwanda nta bumenyi bwinshi mu by’amategeko bafite ndetse n’imvugo bakoreshaga mu kunga zigiye guhinduka.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa wo mu murenge wa Zaza yagize ati “Mu mvugo twakoreshaga hari aho twavugaga ngo uwatanze ikirego, naho uhamagazwa tukavuga ngo ni yiregure. Izi mvugo zarahindutse kuko twunga tutaburanisha, tuzajya tuvuga uwatanze ikibazo,noneho tuvuge ko umuntu yisobanure atiregura”.

Aba bunzi bari guhugurwa n’urwego rw’inzu y’ubufasha mu by’amategeko(MAJ) kandi amahugurwa nkayo agomba gutangwa mu mirenge yose y’akarere ka Ngoma ku nkunga y’umushinga mpuzamahanga wa IRC.

Umushinga wo kwegereza abaturage ubutabera cyatangijwe na ministiri w'ubutabera Tharicisse Karugarama muri Gashyantare 2013.
Umushinga wo kwegereza abaturage ubutabera cyatangijwe na ministiri w’ubutabera Tharicisse Karugarama muri Gashyantare 2013.

Nshuti Desire, umukozi wa MAJ mu karere ka Ngoma asobanura ko abunzi bahugurwa cyane cyane mu mategeko ajyanye n’ibibazo bagenda bahura nabyo mu kazi kabo. Ubu bari guhurwa ku bijyanye no kuzuza amafishe y’imyanzuro bakemuriyeho ibibazo mu rwego rwo kwihutisha service batanga kuburyo nushaka kujurira yakomeza hejuru byihuse.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko ubundi bungaga Abanyarwanda nta bumenyi bwinshi mu by’amategeko bafite bityo ko bagiye kurushaho kubikora neza . Ikindi ngo ni inshingano zindi bahawe zo kunga mu bijyanye n’imitungo yangirijwe muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya mahugurwa aje akurikira igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kwegereza abaturage ubutabera cyatangijwe na ministiri w’ubutabera Tharicisse Karugarama mu kwezi gushize kwa Kabili.

Abari guhugurwa ni abunzi 15 kuri buri murenge hakiyongeraho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe irangamimerere ku murenge.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubutabera nkubwo nibwo gusha mu rwanda kandi ntibakarye ruswa.

fisi yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka