Muhanga: Umusore akurikiranyweho gusambanya nyina no kumukubita

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.

Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko umusore wavutse mu 1997 (ufite imyaka ibarirwa muri 25) wo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yakururiye nyina mu buriri aramusambanya.

Ukekwa yemera icyaha akavuga ko yumvaga yifuje nyina, akamukururira mu cyumba akamusambanya. Umukecuru wasambanyijwe yavutse mu 1961 (ni ukuvuga ko afite imyaka 61). Uyu mukecuru akaba avuga ko umwana we wamusambanyije asanzwe anywa ibiyobyabwenge.

Umukecuru avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we yabanje kumunigagura bapfuye ko yamureze kuri mushiki we ko yamwibye ibigori.

Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse n’icyaha cyo gukubita umubyeyi.

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 134 al.5 pt.3 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gukubita umubyeyi ni icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2.000.000 frw), kikaba giteganywa n’ingingo ya 121 al.2 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umukecuru yaraenganye cyane nukwigisha urubyiruko rukamenya umuco na kirazira

fabien fabius yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka