Minisitiri w’ubutabera arihanangiriza abanyamategeko ba Leta bakiyishora mu manza

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnson Busingye, arihanangiriza abanyamategeko ba Leta kuri we asanga aribo bashora Leta mu manza rimwe na rimwe ikazitsindwamo kandi hari uburyo bwo kuba zakumirwa hakiri kare.

Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi ku banyamamategeko ba Leta 45 bari bamaze iminsi itatu biga uko hakorwa amasezerano mu buryo bwubahirije amategeko (Contract Drafting).

Uyu muhango wabaye tariki 21/02/14 ku cyicaro cy’ishuli rikuru ryigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) riri mu karere ka Nyanza, Minisitiri asoza ayo mahugurwa yabo yavuze ko imanza zimwe na zimwe Leta ishorwamo hari uburyo bwo kuba zakumirwa.

Minisitiri Busingye yafatanye ifoto y'urwibutso n'abahuguwe bose.
Minisitiri Busingye yafatanye ifoto y’urwibutso n’abahuguwe bose.

Abo yatunze agatoki mu kuba bagira uruhare mu kuzikumira ni abanyamategeko ba Leta bakorera hirya no hino mu turere mu bigo bya Leta ndetse no muri minisiteri zitandukanye.

Zimwe mu ngero yakomojeho ni izijyanye n’imanza z’amasoko ya Leta aho usanga uwatsindiye iryo soko arega Leta avuga ko itamworohereje mu kazi nk’uko byari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.

Yagize ati: “Ni Leta yakabaye irega rwiyemezamirimo ko yananiwe kubahiriza amasezerano ariko se usanga ariyo rimwe na rimwe yarezwe bitewe n’uko umunyamategeko wayo hari ingingo zimwe na zimwe atayigiriyemo inama”.

Mu nama nyinshi zitandukanye Minisitiri Busigye yagiye agaruka ku kintu cyo gukumira imanza Leta ishorwamo bitewe n’amasezerano akozwe mu buryo butanoze ndetse n’ibyemezo bimwe na bimwe ishobora gufata bikaba byagira ingaruka ku muturage kugeza ubwo ayireze akayitsinda mu rubanza.

Minisitiri Busingye atanga inyemezabumenyi ku munyamategeko wa Leta wahuguwe.
Minisitiri Busingye atanga inyemezabumenyi ku munyamategeko wa Leta wahuguwe.

Mu mvugo igaragaza akamaro abo banyamategeko bafite mu bigo bakoreramo yabivuze atya: “umunyamategeko ni umuntu uba wubashywe cyane muri buri cyemezo urwego akoramo ruba rugiye gufata ngo harebwe ko cyubahirije amategeko”.

Yavuze ko abanyamategeko ba Leta henshi mu turere baba bafite amakuru ajyanye n’uko amasoko atangwamo ariko ngo akenshi usanga bahisemo guceceka ntibagire inama batanga nkaho abayobozi baba bihesheje amasoko ndetse bakayahesha na bene wabo.

Kuri Minisitiri Busingye ngo nta cyo byaba bimaze kwegukana ibikombe by’imiyoborere myiza mu kurwanya inzu za nyakatsi kimwe no koroza abaturage muri gahunda ya girinka ariko umuntu umwe akajyana akarere mu rukiko akagacisha amafaranga atagira ingano akubiyemo n’indishyi z’akababaro. Ati: “Ibikombe by’imiyoborere myiza bikwiye kujyana no gukumira imanza Leta ishorwamo kandi ikazitsindwamo”.

Imwe mu nyemezabumenyi zatanzwe ku banyamategeko bahuguwe.
Imwe mu nyemezabumenyi zatanzwe ku banyamategeko bahuguwe.

Minisitiri w’ubutabera yibukije abo banyamategeko ba Leta bagomba kujya bategura neza ibimenyetso biyirenganura ndetse bagakurikirana imikirize y’urwo rubanza kuva mu mizi yarwo kugera isomwa ryarwo ribayeho.

Bamwe mu banyamategeko bari muri aya mahugurwa bavuga ko nabo ubwabo yagize icyo abamarira mu bijyanye n’itegurwa ry’amasezerano yubahirije amategeko ngo kuko hari ubwo birengagizaga uruhare rwabo mu kuba batashora Leta mu manza.

Mu mwaka wa 2013 Leta y’u Rwanda hari imanza yagiye ishorwamo iratsindwa isabwa kwishyura abagiye bayirega amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 300; nk’uko Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyamategeko bararengana nonese yatanga inama kubyo atamenye. Niba isoko ritangira gutegurwa rikageza aho ritagwa bakamuzanira ngo narebe ko contract ikoze neza. Ahubwo agomba kugira uruhare mu kubitegura ndetse n’ibyemezo bifatwa n’abayobozi bakabanza kureba niba byubahirije amategeko. Mbega ni ugushyira amategeko mu bikorwa kuko ikiba kigamijwe si ukureba ko yishwe ahubwo ni ukureba niba yakurikijwe uko ari kubera ko amategeko uzi icyo avuga ni umunyamategeko wabyize utarabyize arabyumva ariko ntaba azi icyo bishaka kuvuga neza neza.
Minijust ibi nibihagurukire hose amategeko akurikizwe afite ibibazo avugururwe

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

nubundi abanyamategeko bagafashije leta kuvana mu bibazo ishobora gushyirwamo n’abaturage ahubwo bagaharanira ko havugururwa umubano hagati ya leta n’abaturage ari nawo utuma haba ubwumvikane kuri byinshi

hawa yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka