Minisitiri Karugarama arasaba abafatanyabikorwa ba Leta kutigira abakeba bayo

Ubwo yatangizaga igikorwa cyo kongerera ubushobozi abunzi mu karere ka Muhanga, Minisitiri w’ubutabera, Tarcisse Karugarama, yasabye abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda ko batazajya bayifata nk’umukeba wabo.

Ibi Karugarama yabitangaje tariki 26/03/2013 ubwo umushinga RISD watangizaga igikorwa cyo guha ubumenyi ndetse n’ibikoresho abunzi bo mu gihugu hose, abasaba ko bajya batanga ibya ngombwa bikenewe ariko bakirinda kunyuranya n’amabwiriza ya Leta.

Yagize ati: “Abafatanyabikorwa ntibagomba guhindagura gahunda za Leta, ahubwo bagomba kuzirikana ko baje kuyifasha kuzishyira mu bikorwa”.

Umushinga RISD uzamara imyaka itatu ukorera mu turere 10 tw’igihugu utanga ubumenyi ku bunzi mu bijyanye n’amategeko agenga ubutaka no gukemura amakimbirane abushingiyeho; kuko ubushakashatsi bwakozwe na RISD bwagaragaje ko 46% y’ibibazo byakirwa n’abunzi biba bishingiye ku butaka.

Annie Kairaba, umuyobozi w’umushinga RISD, avuga ko mu rwego rwo gufasha abunzi kubika neza inyandiko z’imanza baca hari ibikoresho bazagenerwa kandi n’abaturage bagasobanurirwa uburenganzira bwabo ku butaka.

Minisitiri w’ubutabera asobanura ko n’ubwo RISD ari abafatanyabikorwa nta burenganzira bafite bwo kwishyiriraho gahunda zabo, ahubwo ko bagomba kugendera mu murongo washyizweho wo kugeza ubutabera ku Banyarwanda biciye mu bunzi bityo bo bagafasha Leta kubushyira mu bikorwa.

Mu gihugu cyose ubu habarirwa abunzi barenga ibihumbi 30, basanzwe bafashwa mu rwego rwo gusobanukirwa amategeko n’urwego rw’ amazu y’ubutabera akorera mu turere rwose tw’igihugu aho buri karere kaba gafite abanyamategeko batatu.

Ubu abunzi bo mu mirenge igera kuri 50 mu mirenge 416 ibarirwa mu gihugu nibo bagiye guhabwa ubumenyi ndetse no kugenerwa ibikoresho n’umushinga RISD mu rwego rwo kubafasha kunoza akazi kabo cyane cyane mu gukemura ibibazo n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese niba baduteye inkunga barashaka no kumenya uko tuyikoresha nibaze ark baduhe uburenganzira bwo gukora ibyo dushaka ikizima nuko bigera kubagenerwabikorwa kandi bifatika

kangaloo yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka