Minisitiri Busingye yasabye abanyeshuli barangiza muri ILPD kuba inyangamugayo

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnson Busingye, yasabye abanyeshuli barangije kwiga amasomo y’ubumenyingiro mu mategeko mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ( ILPD) riri mu karere ka Nyanza kuba inyangamugayo.

Minisitiri Busingye ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’iryo shuli tariki 22/08/2013 yabwiye abo banyeshuli bari bamaze amezi atandatu biga ko bagomba guha agaciro igihe bamaze biga bagaharanira kuba inyangamugayo.

Abanyeshuli barangije muri ILPD n'abari abarimu babo ibyishimo byari byinshi.
Abanyeshuli barangije muri ILPD n’abari abarimu babo ibyishimo byari byinshi.

Yagaragaje ko umwuga w’ubutabera usaba abawukoramo kugaragaza ubunyangamugayo ngo kuko ariryo shingiro ryawo. Minisitiri Busingye yagize ati: “Iyo ukora mu nzego z’ubutabera ukagira n’ubunyangamugayo ibindi byose biza bigusanga”.

Nk’uko Minisitiri Busingye yakomeje abivuga muri byo harimo kuzamurwa mu ntera ngo maze amafaranga akiyongera n’ibindi bishamikiye ku kazi kanoze.

Iri shuli rya ILPD abarirangijemo kimwe n’abagize icyo bavugira muri uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku barirangijemo bavuze ko rifite uruhare runini mu gutegura abanyamategeko b’umwuga.

Minisitiri Johnson Busingye ageza ijambo ku banyeshuli barangije kwiga muri ILPD-Nyanza.
Minisitiri Johnson Busingye ageza ijambo ku banyeshuli barangije kwiga muri ILPD-Nyanza.

Minisitiri Busingye yavuze kandi ko iri shuri riri gutera intambwe ishimishije ryiyubaka haba mu buryo bw’amasomo ndetse rinagana mu kwigenga aho gushingira ku ngenga y’imali ya Leta gusa.

Safari Hamoudu ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo y’amezi atandatu avuga ko amasomo bahawe yamwunguye byinshi mu rwego rw’amategeko agereranyije na mbere y’uko aza kuhiga byari byifashe.

Avuga ko umuryango w’amategeko bakoresha mu Rwanda ari civil Law system ukomoka mu Bafaransa ariko ngo kuva aho igihugu kinjiriye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba bongereweho n’umuryango w’amategeko witwa Common Law system ukoreshwa n’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Uyu ni umwe mu barangije muri ILPD wemeza ko umusaruro w'amasomo bahakuye uzafasha ubutabera bw'u Rwanda.
Uyu ni umwe mu barangije muri ILPD wemeza ko umusaruro w’amasomo bahakuye uzafasha ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize Ati: “Ubu imikoreshereze y’iyi miryango yombi y’amategeko ikoreshwa hirya no hino ku isi turayibonamo nk’abanyamategeko baherewe ubumenyigiro muri ILPD”.

Uko ari abanyeshuli 118 barangije bahawe impamyabushobozi muri Legal practice bivuga ubumenyingiro mu by’amategeko abandi 24 bahabwa izijyanye n’ibyo gukora amategeko aribyo Legal Drafting akaba ari nabo bazihawe ku nshuro ya mbere kuva iri shuli rya ILPD ryashingwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kereka umunsi mu Rwanda hazaba hubahirizwa itegeko nshinga

ingeri yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka