Kutagira dosiye zuzuye biri mu bitinza bamwe mu bagororwa barangije ibihano byabo gutaha

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza (RCS) ruratangaza ko bamwe mu bagororwa barangije ibihano byabo ku byaha bya Jenoside bakoze, batinda gutaha ahanini biturutse ku kuba amadosiye yabo atuzuye kubera aho bafunzwe mbere y’uko bakatirwa.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bagiye batabwa muri yombi bagiye bafatwa bagafungwa ku buryo hari igihe bamaraga igihe kirekire batarakurikiranwa. Ibyo byaterwaga ahanini n’uko inzego zari ho zari zitarakomera ku buryo zakurikirana buri umwe.

Hari n’abakatirwaga n’inkiko Gacaca ariko ugasanga inyandiko zabo zitabitswe neza, ahanini kubera ubunararibonye bucye bwo kubika amadosiye bw’abacaga izo manza.

Ibyo byagiye bigira ingaruka z’uko bamwe mu banyururu babaga barangije ibihano byabo batahitaga bafungurwa kubera ko Ubuyobozi bwa Gereza bwashakaga kubanza kumenya amateka ya dosiye ye ariko bagasanga ntiyuzuye.

Bamwe mu bagororwa bafungiye muri 1930.
Bamwe mu bagororwa bafungiye muri 1930.

Iyo basanze dosiye ituzuye biba ngombwa ko bashakisha aho uwo mugororwa yafungiwe kugira ngo bemenye neza ibimwerekeye, kuko amategeko ateganya ko nta muntu ushobora gufungurwa idosiye ye ituzuye, nk’uko bitangazwa na Anastase Nabahire ushinzwe Imari, Abakozi n’Ubutegetsi muri RCS.

Ati: “Ugasanga umuntu aravuze ati njyewe nari nakatiwe imyaka 12 kandi irarangiye. Irarangiye kuko hano mpamaze 8 hari indi ine namaze muri kasho.

Akabivuga hasigaye ukwezi cyangwa icyumweru bigatuma umuyobozi wa gereza atabaza hano tukabanza kujya hafi aho ngo turebe niba koko yarahabaye”.

Nabahire asobanura ko RCS irimo gukorana n’inkiko na parike na CNLG kugira ngo bashake ukuntu dosiye z’abo bantu n’irengero ryazo; ndetse bazifashisha abantu babanye nabo kugira ngo babashe kumenya igihe bamaze bafunzwe.

Akomeza avuga ko uretse icyo kibazo nta w’undi muntu warangije igihano cye waheranywe na gereza, ahbwo avuga ko babafasha iyo basoje ibihano byabo bakabaha impamba ya tike.

Nabahire avuga ko ikoranabuhanga rifashisha uburyo bwiswe “Prison Watch” babonye biri mu bibafasha gukurikirana umunsi ku wundi amakuru agendanye n’abagororwa binjiye muri gereza bashya n’abarangije ibihano byabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka