Karongi: Umugore arakekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi ku wa Kane tariki 03 Kamena 2021 bwaregeye urukiko mu mizi umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.

Ubushinjacyaha bwasobanuye uko iki kibazo giteye, aho buvuga ko ku itariki ya 24/05/2021 ahagana saa mbili z’ijoro mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Ryaruhanga, Umudugudu wa Ryaruhanga, aribwo uregwa yagiye mu rugo rwa nyakwigendera wahoze ari inshuti ye baryamanaga amusangana n’undi mugore atazi barimo baganira hamwe n’undi mushyitsi wari wabasuye.

Uregwa ngo yashatse kwinjira mu nzu ya nyakwigendera akoresheje imbaraga ngo ashaka amazi yo kunywa ariko nyakwigendera arakinga amubuza kwinjira. Nyuma ngo nibwo uregwa yabwiye nyakwigendera “ko atari inzu akinga ko ahubwo ari imva ari gukinga” ndetse abwira n’uwo mugore bari kumwe ko uwo mugabo ntacyo azamumarira.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko abo bantu bakomeje guterana amagambo, nyuma baza gufatana bararwana ariko abaturanyi barabakiza, nibwo uregwa yaje gufata icyuma agihisha mu ipantaro agiye kugitera nyakwigendera abaturanyi barakimwaka barabakiza.

Nyuma uregwa yaje kwinjira mu nzu ye afata icyuma cyari mu nzu abonye nyakwigendera ageze ku muryango we amukubita icyuma mu gatuza yitura hasi ahita apfa. Uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo su mugore nishyano icyo magira Inama abantu mulakiza umuntu ufite icyuma Kuki mutamufata mumushyire inzego zumutekano akageza aho yica umuntu mureba Namwe mwabigizemo uburangare

Man power yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ishyano riragwira ubwicanyi nkubu buterwa nogufuhagusa? nyakwigendera ahuruhukire mumahoro. iyonkora mahano ibiryozwe ntakundi? izature murigereza burundu Wendenda, izabona abayirongoreramo nikoyimbwira?

Emile yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka