Kamonyi: Kudasobanukirwa imitangirwe ya serivisi z’ubutabera bisiragiza abaturage

Mu ruzinduko bamwe mu basenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza bagiriye mu karere ka Kamonyi tariki 02/12/2014, baganiriye n’abaturage b’umurenge wa Runda ku bibazo biri mu butabera. Abaturage bagaragaza ko basiragizwa bashaka kugera ku butabera.

Bucyendore wo mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda arasobanuza imikorere y’Inzu y’ubufasha mu butabera (MAJ) kuko ngo mbere yo kujyana ikirego mu Rukiko ubanza kukijyana kwa MAJ.

Ati “iyo ugiye kubaza ikibazo mu rukiko bakunyuza kuri MAJ kandi abacamanza baba bahari. ariko ntago dusobanukiwe MAJ n’abacabamanza abo ari bo”.

Uyu mugabo yitiranya MAJ n’abacamanza kuko abona bamutuma ibimenyetso ndetse bagahamagaza n’umuburanyi nk’uko Urukiko rubisaba. Icyo gihe ngo hagaragara gusiragira bagusubiza gukusanya ibyo bimenyetso byose.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abakozi bo mu butabera Senateri Profeseri Karangwa Chrisologue, yabasabye gusobanurira abaturage amategeko n’uburyo serivisi zitangwa kuko kutamenya aribyo bitera abaturage gusiragira.

Yahise asaba umuhuzabikorwa wa MAJ, Umwali Pauline, gusobanura inshingano za bo kugira ngo n’abandi baturage babimenye. Mu bisobanuro yatanze, Umwali yavuze ko MAJ ifite inshingano zo gufasha abagiye gutanga ikirego kubikora neza bakabakorera umwanzuro wo kujyana mu rukiko.

Abasenatari baganira n'abaturage mu murenge wa Runda.
Abasenatari baganira n’abaturage mu murenge wa Runda.

Ngo MAJ ni intumwa Minisiteri y’ubutabera yo kwegera abaturage ngo babafashe kubona ubutabera kuko hari abaturage barenganaga bitewe no gutanga ibirego nabi. Iyo rero ngo ni impamvu yo gutuma ibimenyetso urega ngo bamurebere ko ikirego gifite ishingiro.

Abakozi ba MAJ kandi bakurikirana imikorere y’abunzi, bagafasha abatishoboye kubarangiriza imanza, kandi ngo mu minsi ya vuba bazaba bafite n’inshingano zo kuburanira abatishoboye.

Senateri Chrisologue yagaragaje ko kutamenya amategeko bitera abaturage gusimbuka inzego baregera, maze bikabaviramo gusiragira basubizwa mu nzego zo hasi.

Urugero ni uwabajije ikibazo cy’ibagiro ry’inka ryubatswe hagati y’ingo z’abaturage kikahateza umunuko ariko abasenateri bamubaza niba umuyobozi w’akagari akizi, akababwira ko yakigejeje ku rwego rw’umudugudu gusa.

Hari n’ibibazo abasenateri basabye ubuyobozi ko bukurikirana nk’icya Mukakomite Esperance, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi waburanye isambu y’aho akomoka kuva mu 1994 agatsindwa, ibyo we yita ko ari akarengane kuko avuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze babigiramo uruhare.

Ngo yitabaje Urwego rw’Umuvunyi bamuha inyandiko zihagarika igurishwa ry’iyo sambu, igurishwa n’umwe mu bo basigaranye mu muryango; ariko ngo bikorwa abayobozi b’akarere n’ab’umurenge barebera.

Senateri Chrisologue yasobanuriye abaturage ko urwego rw’ubutabera rwigenga, ngo impamvu y’uruzinduko rwa Sena si ukugenzura ubutabera, ahubwo ni ukureba uko amahame remezo igihugu cyiyemeje kubakiraho yubahirizwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka