Itegeko rirengera abafite ubumuga ryageneye ibihano bikarishye ababahohotera

Abafite ubumuga bo mu karere ka Nyanza barishimira ko bashyiriweho itegeko ribarengera mu gihe hari ubahohotera cyangwa akabakorera icyaha cy’ivangura.

Mu mahugurwa yagenewe abafite ubumuga mu karere ka Nyanza yabaye kuri uyu wa 10/03/2014, Mukarugwiza yasobanuye ko hejuru y’izi ngingo bagenerwa n’iri tegeko haniyongeraho ibihano bikarishye ku muntu wese wahohoteye cyangwa agakorera ivangura umuntu ufite ubumuga.

Ingingo ya 136 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mukarugwiza yakomeje asobanura ko iri tegeko ryahawe ubwo buremere nyuma yo gusanga hari bamwe bahohotera cyangwa bagakorera ivangura abafite ubumuga.

Kanzayire Modeste umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo wari muri aya mahugurwa yavuze ko ibyo iri tegeko ribateganyiriza atari abizi gusa ngo nyuma yo kurisobanukirwa agiye kuzarigeza kuri bagenzi be bito nabo baharanire uburenganzira bwabo babuzwaga no kutarisobanukirwa.

Yagize ati: “Kuri bamwe twafatwaga nk’abantu badafite akamaro ariko iri tegeko ryaje riturengera niyo mpamvu natwe uruhare rwacu rukenewe mu guharanira ko ibyo riteganya byubahirizwa na buri wese”.

Uyu munyamategeko yakomeje asobanura ko iri tegeko ryahawe ubwo buremere nyuma yo gusanga hari bamwe bahohotera cyangwa bagakorera ivangura abafite ubumuga.

Abafite ubumuga mu karere ka Nyanza ubwo bari mu mahugurwa ku itegeko ribarengera.
Abafite ubumuga mu karere ka Nyanza ubwo bari mu mahugurwa ku itegeko ribarengera.

Kanzayire Modeste umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo wari muri aya mahugurwa yavuze ko ibyo iri tegeko ribateganyiriza atari abizi gusa ngo nyuma yo kurisobanukirwa agiye kuzarigeza kuri bagenzi be bito nabo baharanire uburenganzira bwabo babuzwaga no kutarisobanukirwa.

Yagize ati: “Kuri bamwe twafatwaga nk’abantu badafite akamaro ariko iri tegeko ryaje riturengera niyo mpamvu natwe uruhare rwacu rukenewe mu guharanira ko ibyo riteganya byubahirizwa na buri wese”.

Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga ku rwego rw’akarere ka Nyanza, Madamu Tumusiime Sharoon, yishimiye ko abarebwa n’iri tegeko barihugukiwe bityo asaba ko bazarigeza no kuri bagenzi babo bari hirya no hino mu mirenge.

Ngo nk’uko iri tegeko ribiteganya nta na rimwe uwahohoteye ufite ubumuga azigera yihanganirwa mu gihe cyose bigaragaye ko yakoze icyo cyaha.

Mu karere ka Nyanza amahugurwa nk’aya y’iri tegeko yahereye ku bakozi b’akarere basobanurirwa ko ufite ubumuga afite uburenganzira nk’ubw’abandi bantu badafite ubumuga yaba mu burezi mu mirimo n’ahandi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwarakoze cyane kubwiyinkuru ningirakamaro kubantu bafite ubumuga kuko basobanukiwe nibijyanye niriteeko.

Hakuzimana f.Charles yanditse ku itariki ya: 15-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka