Inkiko zabonye ikoranabuhanga rizaziha kunoza imikorere

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe “sobanuzainkiko.org” rizafasha abaturage n’abakora mu butabera kumenya byihuse amakuru azafasha inkiko kurushaho gukora neza.

Prof Rugege avuga ko 'sobanuzainkiko' izatuma inkiko zirushaho gukora neza
Prof Rugege avuga ko ’sobanuzainkiko’ izatuma inkiko zirushaho gukora neza

Ubwo buryo bushya bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Ukwakira 2018, kikaba ari igikorwa cyateguwe n’Urukiko rw’ikirenga ku bufatanye na Transparency International Rwanda, hagamijwe ko ubwo buryo bwazafasha kuvumbura amakosa agaragara mu nkiko.

Iryo koranabuhanga ryifashisha Internet, aho iyo uryinjiyemo ahabwa aho yandika igitekerezo cye, yaba ibyo anenga cyangwa ashima bigahita bigera ku bo bireba bose bityo hakarebwa icyakorwa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, avuga ko ubwo buryo bushya hari byinshi buzakemura mu byo abaturage bajyaga binubira.

Yagize ati “Ubu buryo buzaha abaturage, abashinjacyaha, ba avoka, Urwego rw’Umuvunyi n’abandi, inzira yo kutugezaho ibibazo babona mu nkiko kandi mu ibanga. Twajyaga tugira ikibazo cy’abantu bagendaga batishimye bavuye mu nkiko, bakijujuta ariko ntibabitubwire.

“Iri koranabuhanga rero rizatuma umuturage ahita atanga amakuru y’uko yafashwe mu rukiko, niba hari uwamurenganije, hanyuma natwe tubikurikirane, bishakirwe ibisubizo. Ibyo rero bizatuma inkiko zacu zirushaho gukora neza”.

Iryo koranabuhanga ariko ngo ntirije risimbura iryari risanzwe ryifashishwaga n’abaturage mu gutanga ibirego mu nkiko.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TI), Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko iryo koranabuhanga rizagabanya ubwiru kuko ikibazo cy’umuturage kitazakurikiranwa n’umuntu umwe.

Ati “Ubu ikibazo cy’umuturage ntikizaba kirebwa n’umu avoka umwe gusa kuko n’ubushinjacyaha n’abandi bazaba bakibona. Ibyo bizagabanya amanyanga kuko ntawuzongera kwihererana dosiye y’umuntu ari wenyine”.

Arongera ati “Bizanafasha umuturage kutongera kuyoba atanga ikirego ahatari ho kuko urwo rubuga rutanga amakuru yose yerekeranye n’inkiko, bityo ntihazongera kubaho gusiragira”.

Umuntu kandi ngo ashobora gukoresha iryo koranabuhanga yandika ubutumwa bugufi kuri terefone ye, yaba gutanga ikibazo cyangwa hari ibyo asobanuza bijyanye n’inkiko.

Urugero ngo niba hari nk’ikibazo cya ruswa ushaka kugaragaza, wandika: ruswa (akanya) ukandika uko ikibazo giteye, ukohereza kuri 2640, ababishinzwe bagahita babikurikirana kandi nawe ukamenyeshwa icyakozwe kuri icyo kibazo.

Abitabiriye itangizwa ry'iryo koranabuhanga
Abitabiriye itangizwa ry’iryo koranabuhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka